Image default
Sport

Tour du Rwanda: Babiri bapfuye abandi barakomereka

Ubuyobozi bw’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare mu Rwanda, Tour du Rwanda, bwatangaje ko bubabajwe n’abantu babiri bapfuye naho abandi batandatu barakomereka mu mpanuka yabaye ku cyumweru mu gace ka Gabiro, mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu itangazo bwasohoye ku rubuga nkoranyambaga X, ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gihe iri rushanwa ngaruka mwaka ryari riri mu gace ka mbere k’iri siganwa, ubwo itsinda ry’imodoka ziherekeza abasiganwa zataga umuhanda zigonga abantu benshi bari baje kureba amagare.

Ntabwo umwirondoro w’abantu bishwe cyangwa se abakomeretse muri iyi mpanuka watangajwe muri iri tangazo.

Image

Muri iri tangazo, Tour de Rwanda yagize iti: “Abakomeretse barimo kwitabwaho, ndetse turimo gukurikiranira hafi uko bamerewe.”

Tour du Rwanda ivuga ko polisi irimo gukora iperereza ku mpamvu yateje iyi mpanuka.

Agace ka mbere k’iyi Tour du Rwanda y’uyu mwaka kegukanwe na Itamar Einhorn, Umunya-Israel ukinira ikipe ya NSN Development Team yo mu Busuwisi.

Related posts

Tujyane mu buzima bw’abakinnyi 10 b’ibyamamare mu guconga ruhago

EDITORIAL

Amavubi yahawe urw’amenyo, umukunzi wayo yandika ibaruwa

Ndahiriwe Jean Bosco

Nta kuntu Cristiano yari kuza muri Manchester United atabivuganyeho na Sir Alex’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar