Muri iki cyumweru Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yaburiye ko u Rwanda “ruzakura ingabo” mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, “niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse” yo kuzifasha.
Nduhungirehe yagize ati: “Ntabwo ari ‘u Rwanda rushobora gukura’, [ahubwo] ni ‘u Rwanda RUZAKURA’ ingabo muri Mozambique, niba nta nkunga y’igihe kirekire ibonetse mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.”
Ibi bije nyuma y’inkuru y’ibanze y’ikinyamakuru Bloomberg yavuze ko ubufasha bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique bwitezwe kurangira muri Gicurasi (5) uyu mwaka, kandi ko biteganyijwe ko butazongera gutangwa.
Nkuko bivugwa n’impuguke zitandukanye mu by’umutekano, ingabo z’u Rwanda zatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado kuva zahagera muri Nyakanga(7) 2021.
Izo ngabo zigizwe n’abasirikare babarirwa mu bihumbi zashoboye kwirukana abo barwanyi no guha umutekano agace k’umushinga w’ingenzi wo gutunganya Liquefied Natural Gas (LNG), ndetse no gutuma abantu ibihumbi bari barahunze bagaruka mu byabo.
Ingabo z’u Rwanda ziramutse zihavuye, “Ibi bivuze ko Mozambique izaba ibuze igihugu cy’ingenzi cyabafashaga kurwanya izo inyeshanyamba” ni ko umusesenguzi mu by’umutekano mpuzamahanga George Musamali, yabwiye BBC Gahuzamiryango.
![]()
Musamari wahoze ari umusirikare wa Kenya avuga ko ingabo z’u Rwanda ziramutse zivuye muri Mozambique zasiga “icyuho gikomeye cy’umutekano kidashobora kuzibwa mu buryo bworoshye.”
Ati: “Ingabo z’u Rwanda rufite inararibonye mu guhangana n’udutsiko nkutu tw’iterabwoba, nka AMISOM , (Ingabo z’umuryango Nyafurika zari Somalia) aho bashoboye guhangana na Al shabab…”.
Musamali avuga ko bitoroshye ko leta ya Maputo yashobora guhangana ijana kw’ijana n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam muri Mozambique, kuko bur gihe izi nyeshyamba zihindura amayeri zikoramo ibitero byazo.
Igisirikare cy’u Rwanda cyashimwe henshi, no muri Mozambique by’umwihariko, kubasha gutanga umusaruro mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
@BBC