Image default
Amakuru

Abana basabye ko ijwi ryabo rihabwa agaciro

Abana bahagarariye bagenzi babo hirya no hino mu Rwanda basabye inzego bireba kubatega amatwi no kurushaho kubarinda ibibazo bibangamira imibereho yabo n’ejo hazaza habo.

Image

Ibi babigarutseho ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ubwo bari bateraniye mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana yabaye ku nshuro ya 18. Iyi nama ikaba yarateguwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo CLADHO, impuzamiryango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Iyi nama yahurije hamwe abana barenga 500 baturutse mu Mirenge, Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali. Yitabiriwe kandi n’abahagarariye abana bafite ubumuga ndetse n’ababa mu nkambi eshanu z’impunzi ziri mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Mu bibazo abana bagaragaje harimo ihohoterwa ribakorerwa, ibiyobyabwenge, guta ishuri, ubusinzi n’amakimbirane yo mu miryango. Bavuze ko ibyo bibazo bibabuza gukura neza no gutegura ahazaza habo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, “Ejo ni Njye”, yashishikarizaga abana kumva ko bafite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Image

Perezidante w’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu, Kelia Isimbi, yavuze ko abana badakwiye gufatwa gusa nk’abayobozi b’ejo, ahubwo ko bakeneye gufashwa no kurindwa uyu munsi kugira ngo bazabashe kuzuza izo nshingano.

Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kutuba hafi no gushyigikira ibikorwa biteza imbere umwana, bikamurinda kandi bikamurengera. Hakwiye kandi gukumirwa ibiyobyabwenge, ihohoterwa, guta ishuri, amakimbirane yo mu miryango n’ubusinzi.”

Annet Mukabugingo na we yagaragaje impungenge z’abana batarageza ku myaka 18 bajya mu tubari, aho bamwe bahurira n’ibishuko bibashora mu busambanyi no mu zindi ngeso mbi.

Yavuze ko ibyo bishobora kubangiriza ejo hazaza, bikabaviramo guta ishuri cyangwa kuba abana bo ku muhanda.

Nubwo abana basabye ko inzego zitandukanye zirushaho kubarinda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Assumpta Ingabire, yavuze ko igisubizo gikomeye gihera mu muryango.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’Impuzamiryango CLADHO

Yagaragaje ko hari ababyeyi batagishyira imbere inshingano zo kwita ku bana babo, bigatuma bamwe bata ishuri, bagira imirire mibi cyangwa bakishora mu biyobyabwenge.

Ati: “Hari ababyeyi bafata kurera umwana nk’ikintu kiza nyuma y’izindi nshingano. Nyamara inshingano yo kurera umwana ireba ababyeyi bombi.”

Ingabire yavuze ko NCDA ikomeje kwigisha ababyeyi uburyo bwo kwitegura kwakira umwana no kumurera bashingiye ku bumenyi bubafasha kumwitaho neza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yijeje abana ko igihugu kibateze amatwi kandi ko ibitekerezo byabo bifite uruhare mu kugena ahazaza h’u Rwanda.

Image

Yababwiye ko igihugu kibabonamo abarimu, abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo, abasirikare n’abayobozi b’ejo hazaza, abasaba kutemera ko hari ikibabuza gukurikira inzozi zabo.

Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yatangiye mu 2004. Yashyiriweho kongerera abana ubushobozi, kubafasha kuvuga ku bibazo bibareba no kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.

Mu nshuro 18 imaze kuba, yabaye urubuga rufasha abana kwisanzura, kwigirira icyizere no gukura basobanukiwe indangagaciro n’umuco nyarwanda, gukunda igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Related posts

U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by’ubuhinzi n’ubworozi

EDITORIAL

Musanze: Koperative y’abapfakazi yafunze imiryango kubera Covid-19

Emma-marie

Rutsiro: Ubutaka bwabo bwagizwe ubuhumekero bwa Pariki ntibahabwa ingurane

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar