Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu cyubahiro n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu ruzinduko rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Umuhango wo kubakira wabereye mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ukurikiranwa n’ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’Umwami Norodom Sihamoni.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Cambodia bishaka kwagura imikoranire mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
U Rwanda na Cambodia bigiye kwagura ubufatanye
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodia ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rw’igihugu rwatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Cambodia, barimo Perezida wa Sena, Hun Sen, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.
Ibiganiro byabo bizibanda ku buryo ibihugu byombi byarushaho gukorana mu nzego zitandukanye no gushimangira umubano usanzwe ubihuza.
Muri uru ruzinduko kandi, hateganyijwe gusinywa amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Aya masezerano ategerejweho gufungura amahirwe mashya ku bashoramari bo mu bihugu byombi, guteza imbere ubuhahirane no gushyigikira imishinga y’iterambere.
Muri gahunda y’uru ruzinduko harimo no gusura Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodia n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami w’iki gihugu akaba na se w’Umwami Norodom Sihamoni uri ku ngoma.
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
Uretse uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, Perezida Kagame azanitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Iyi nama iteganyijwe kubera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026, izibanda ku gushimangira amahoro, ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere rirambye.
Kimwe mu bizayiranga ni amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango muri manda ya 2027–2030.
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, uyobora uyu muryango kuva muri Mutarama 2019, ari mu bakandida bane bahatanira uyu mwanya.

Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF bwa mbere mu 2018, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.
Aramutse yongeye gutorwa, yaba abonye manda ya gatatu, akomeza kuyobora umuryango uhuza ibihugu na za guverinoma bifite aho bihuriye n’ururimi rw’Igifaransa.
Inama ya Phnom Penh ifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Cambodia izaba yakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya OIF.
Ku Rwanda, izaba umwanya wo gukomeza kugaragaza uruhare rwarwo mu bufatanye mpuzamahanga, mu gihe amaso azaba ahanzwe amatora ashobora kongera guha Mushikiwabo inshingano zo kuyobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere.