Image default
Politike

RGB yasabye amadini n’amatorero kurinda abayoboke babo inyigisho zabayobya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, cyasabye abayobozi b’amadini gukangurira abayoboke babo kwirinda inyigisho zabayobya, ahubwo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu ajyanye no kwirinda icyorezo cya  COVID9.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RGB mu gicuku cyo ku itariki ya 16 Werurwe bugira buti “Muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID9, turasaba Abayobozi b’amadini n’amatorero gukangurira abayoboke babo kwirinda ubuhanuzi  n’imyigishirize byabayobya,

Turasaba buri wese gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe ku rwego rw’igihugu arebana no kwirinda no kurinda abandi Coronavirus,

RGB  iramagana inyigisho zose zatangwa zitajyanye  n’ukuri zishobora kuyobya abaturage zibajyana mu myifatire n’imigirire bidakwiye.”

iribanews@gmail.com

 

Related posts

Rwanda-Tanzania: Hashyizwe imbere gushakira inyungu z’iterambere ibihugu byombi.

EDITORIAL

Abanyarwanda 130 bari bafungiye muri Uganda bagiye kurekurwa

Emma-marie

Perezida Kagame aziyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu 2024

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar