Image default
Politike

Mwitegure impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangarije  RBA ko bitarenze uku kwezi kwa mbere haba hamaze kumenyekana impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa. Ni nyuma y’aho abantu mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko uyu musoro uri hejuru cyane.

Image                                                                     Dr Uzziel Ndagijimana

Mu kiganiro Perezida  Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage, ku wa 21 Ukuboza 2020, ikibazo cy’imisoro ku mutungo utimukanwa yiyongereye ni kimwe mu byo yagejejweho. Icyo gihe Minisitiri Ndagijimama yavuze ko izo mpungenge z’abaturage zatangiye gusuzumwa.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imisoro nigabanuka abamaze gusora na bo bazitabwaho, amafaranga azaba arengaho akazaherwaho mu misoro y’umwaka ukurikiyeho.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu

Emma-marie

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC ari mu Rwanda

Emma-Marie

Ejo Perezida Kagame azaganira n’abakoresha imbuga nkoranyambaga imbonankubone

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar