Abantu batandukanye bakunze kuvuga ko kurya ninjoro ari bibi bagatanga impamvu y’uko bitera umubyibuho, bibuza gusinzira n’ibindi. Inzobere mu bijyanye n’imirire zivuga ko nta mpamvu yo kutarya ninjoro ahubwo abantu bagomba kumenya ibyo bakwiye kurya n’igihe babirira.
Ese ninde wakubwiye ngo ntugafate ifunguro rya nijoro? Ijoro ni igihe cyo kujya mu buriri ukaryama ntabwo ari igihe cyo kwirambika mu mva ngo upfe kubera ko utariye! fata ifunguro ryawe rya nimugoroba ubashe kuramuka umeze neza.
Inkuru dukesha urubuga rwa vista.ir, ivuga ko ninjoro atari igihe cyo kwiyicisha inzara, ariko kandi Kurya byinshi nabyo si byiza kuko bizakubuza kuruhuka neza bityo no ku manywa wirirwe nabi.
Batanga inama yo kurya ifunguro rya nijoro muri kimwe cya gatatu kibanza cy’ijoro. Ijoro ritangira izuba rirenze rikarangira umuseke utambitse ni ukuvuga ko kimwe cya gatatu cy’ijoro cya mbere ari hagati ya saa moya z’ijoro na saa tatu byibuze, iki kikaba ari cyo gihe cyiza cyo gufata ifunguro ryawe ry’ijoro.
Laury Degrémont, umufaransakazi w’inzobere mu bijyanye n’imirire, avuga ko imyumvire abantu bamwe bafite ku bijyanye no kurya ninjoro iterwa ahanini n’ubumenyi bucye bafite ku bijyanye n’ibyo bagomba kurya n’igihe bagomba kubirira. Atanga inama y’uko umuntu wese aba akwiye kugisha inama muganga w’inzobere ku bijyanye n’imirire kugirango amenye ibyo agomba kurya n’ibyo atagomba kurya mu gihe runaka.
Musinga C.