Image default
Mu mahanga

Belarus yafunze umupaka uyihuza na Ukraine

Belarus (BiƩlorussie) yafunze umupaka wayo na Ukraine, ivuga ko hari intwaro zirimo koherezwa rwihishwa mu gihugu.

Perezida Alexander Lukashenko avuga ko ibyo biri mu mugambi w’ibihugu bikomeye wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwe, amazeho imyaka 27.

BBC yatangaje ko nta gihamya atanga, Lukashenko yavuze ko inzego z’ubutasi za Belarus zavumbuye amatsinda y’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga icura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Yagize ati: “Barenze umurongo. Ntitwabababarira”.

Yavuze ko intwaro zarimo zohererezwa imitwe y’iterabwoba iterwa inkunga n’Ubudage, Lithuania, Pologne, Ukraine n’Amerika.

Mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 y’ubwigenge bwa Belarus nyuma yo gusenyuka kw’Ubumwe bw’Abasoviyeti, Lukashenko yagize ati:

“Intwaro nyinshi zirimo kuva muri Ukraine ziza muri Belarus. Ni yo mpamvu nategetse abashinzwe umutekano ku mupaka gufunga byuzuye umupaka na Ukraine”.

Yavuze ko azabaza umukuru w’Ubudage Angela Merkel n’abandi bategetsi ku bijyanye n’ayo makuru.

Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko

Perezida Lukashenko avuga ko inzego z’ubutasi zatahuye “imitwe y’iterabwoba” mu gihugu

Ukraine yahakanye kwivanga mu mitegekere ya Belarus ndetse ivuga ko gufunga uwo mupaka wa kilometero 1,084 bizatuma abaturage bayo “bahababarira”.

Belarus ihana imbibi na Ukraine mu majyepfo. Mu burengerazuba hari Pologne na Lithuania, mu majyaruguru hari Latvia (Lettonie), n’Uburusiya mu burasirazuba.

Iki cyemezo cyo gufunga umupaka kirushijeho kongera umwuka mubi mu mubano wa Belarus n’ibihugu bikomeye.

Ikarita igaragaza Belarus n'ibihugu bituranye na yo birimo na Ukraine

Mu kwezi kwa gatanu, leta ye yarakariwe n’amahanga ubwo yahatiraga indege ya kampanyi Rynair kugwa muri icyo gihugu, igata muri yombi umunyamakuru unenga leta wari uyirimo.

Ibyo byatumye ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifatira ibihano Belarus.

Related posts

Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa

EDITORIAL

Brazil: Abashinjwa gukubita MoĆÆse Kabagambe kugeza apfuye batawe muri yombi

EDITORIAL

Lou Ottens wavumbuye cassette y’amajwi yapfuye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar