Ibyishimo bidasanzwe mu Butaliyani nyuma yuko ikipe y’igihugu itsinze Ubwongereza kuri penaliti 3-2 ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 waraye ubereye i London ikabutwara igikombe.
Mu gace kazwi nk’akitiriwe abafana k’i Roma, abafana babarirwa mu bihumbi bahise batangira gusimbagurika mu byishimo, bavugira hejuru ari na ko bahoberana, ubwo uwo mukino wari urangiye.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyo ntsinzi y’i Wembley izaniye Ubutaliyani igikombe cya mbere cya Euro kuva mu mwaka wa 1968, bivuze ko hari hashize imyaka 53.
Umwuzukuruza w’Umwamikazi Elizabeth yitangiriye itama
Ubwongereza bukomeje kubaho nta gikombe gikomeye bwegukanye kuva mu 1966, ubwo bwatsindaga Ubudage bw’Uburengerazuba ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Abafana bishimye cyane bahise batangira gukora iminsi mikuru mu mihanda itandukanye mu gihugu ubwo penaliti zari zirangiye.
Igikomangoma William, umugore we ndetse n’imfura yabo nabo batahanye agahindaÂ
 I Roma, Béatrice Mattioli yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ndishimye cyane! Twegukanye Euro, ngiye kubyishimira ijoro ryose, ngiye kubyishimira ijoro ryose!”
Stefano Gucci, undi mufana w’aho mu murwa mukuru w’Ubutaliyani, yagize ati: “Birarenze, birarenze, ntushobora kwishima birenze ibi, birarenze, twatsinze umukino wa nyuma!”
Iriba.news@gmail.com