Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu aribwo hatangira gahunda ya Guma mu Rugo ku bari mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere dutandukanye, kuva mu gitondo cya kare abaturage babarirwa mu bihumbi bazindukiye muri gare ya Nyabugogo bashaka imodoka zibasubiza mu cyaro.
Benshi muri abo baturage babwiye RBA ko impamvu nyamukuru bari gusubira mu byaro by’iwabo, ari mpungenge zishingiye ku mibereho yabo no kubura ibibatunga mu gihe bari mu ngo zabo batabashaka kujya gukora cyane ko abenshi muri bo babona ibibatunga, ari uko bavuye mu rugo bakajya ku kazi gukorera amafaranga y’uwo munsi bakoze ibyo bita Nyakabyizi.
Gusa ariko abenshi muri bo bavuga ko bahuye n’imbogamizi yo kubura imodoka zibatwara aho bari bari ku mirongo bategereje amasaha menshi ko babona imodoka zibatwara.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi, itangazamakuru n’itumanaho mu rwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA Anthony Kulamba avuga ko uru rwego ruri gukora ibishoboka byose ngo borohereze abaturage gusubira mu cyaro babashakira imodoka zibatwara.
Kulamba yasabye abo baturage ko bakomeza kwitararika mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19 mu gihe basubira iwabo, bakirinda kwanduzanya bagenda ndeste no kuba bakwanduza abo basanze iwabo mu byaro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianny Gatabazi yemeza ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hatakerejwe uburyo bwo kubonera ibiribwa abaturage batishoboye mu gihe cya guma mu rugo, agasaba abaturage gutuza no kumva batekanye aho kujya mu ngendo zishobora gutuma ubwandu bwa covid 19 bukwirakwira hirya no hino mu gihugu.
SRC:RBA