Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, aho agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Samia Sukuhu Hassan kuva ageze ku butegetsi muri Werurwe 2021, amaze kugirira uruzinduko rw’akazi mu bihugu bitandukanye byo mu Karere birimo Uganda ndetse na Kenya. Yitabiriye kandi inama ihuriwemo n’ibihugu byibumbiye mu muryango SADC muri Mozambique.
Madamu Samia iyobora Tanzania, ari mu Burundi ku butumire bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, akaba yaherekejwe n’itsinda rya ba rwiyemezamirimo batandukanye bagiye kureba ahari amahirwe y’ishoramari mu Burundi.