Image default
Mu mahanga

Uganda: Abagabo 18 bari baraburiwe irengero bongeye kugaragara

Abagabo 18 bacyekwaga ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda barekuwe basubira mu cyaro aho bose baturutse.

Aba bagabo batawe muri yombi mu kwezi kwa mbere mu nkubiri yo kwitegura amatora ya perezida, kandi bavuga ko batazi aho bari bafungiye.

BBC yatangaje ko Leta ya Uganda yemera ko ifunze abantu barenga 200 baregwa ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’urugomo byabaye mu matora, ariko haracyari benshi batazwi irengero ryabo, bicyekwa ko bari mu maboko z’inzego z’umutekano.

Nyuma yo kurekurwa, bamwe muri abo bagabo babwiye BBC ko ku wa mbere nijoro bajugunywe n’inzego z’umutekano mu bice bitandukanye by’akarere ka Kyotera, mu majyepfo y’umurwa mukuru Kampala.

John Kiwanuka, umwe muri bo, byibazwaga ko yapfuye, nyuma yuko mu cyumba yararagamo hasanzwe amaraso menshi amaze gufatwa mu kwezi kwa mbere.

Leta yemeye ko ifunze gusa abantu bagera kuri 200, baregwa kwitabira imyigaragambyo cyangwa bavugwaho kugira ibikoresho bya gisirikare.

Ariko imibare ya leta ntirimo iri tsinda ry’abantu 18 barekuwe ku wa mbere.

Abantu babarirwa mu magana bashyigikiye abatavuga rumwe na leta, batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe cyabanjirije amatora yo ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, na nyuma gato y’ayo matora ataravuzweho rumwe.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, BBC yakusanyije ubuhamya bw’imiryango ihangayitse kubera kubura amakuru ajyanye n’abayo baburiwe irengero.

Bamwe mu bafunzwe nyuma bakarekurwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo ubwo bari bafunze.

Leta ya Uganda nta cyo iravuga kuri ibyo birego.

Related posts

Umujyi wa Bunagana uri mu biganza bya M23

Emma-Marie

Abarundi barenga 200 bari i Dubai babuze epfo na ruguru kubera coronavirus

Emma-marie

UK: Umudepite yishwe ateraguwe ibyuma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar