Image default
Abantu

Rutsiro:Umugabo yagiye kwandikisha umwana mu irangamimerere arafungwa

Niyobuhungiro Félix utuye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi agiye kwandikisha uruhinja rwavutse, nyuma y’uko bimenyekanye ko uwo babyaranye atari yujuje imyaka y’ubukure.

Ku itariki 10 Kanama 2021 ni bwo Niyobuhungiro yagiye ku murenge kwandikisha umwana wavutse, barebye mu irangamimerere ubuyobozi busanga uwo babyaranye yaratewe inda atarageza imyaka y’ubukure.

Amategeko y’u Rwanda agena ko ukoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utaruzuza imyaka 18, aba amusambanyije ndetse ugakurikiranwa n’amategeko.

Niyobuhungiro akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 16 agahita amugira umugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, Uwamariya Clemence, avuga ko Niyobuhungiro yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana akanamutera inda.

Ati “Afunzwe kubera ko yaje kwandikisha umwana kandi yarateye inda umwangavu utagejeje ku myaka y’ubukure”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musasa buvuga ko umwana na nyina basubiye iwabo mu gihe amategeko agomba gukurikirana Niyobuhungiro, kuko yateye inda umukobwa ufite imyaka 16.

Ikibazo cyo gusambanya no gutera inda abakobwa b’abangavu, kimaze igihe kivugwa mu Rwanda kandi bikagira ingaruka ku bana basambanywa harimo no gutwara inda z’imburagihe.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018 umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832 mu gihe hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.
Mu nkuru Kigali Today yakoze tariki 27 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange mu Rwanda, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu kwezi k’Ukuboza 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha yari 8,212, ayoherejwe mu nkiko yari 5,305, na ho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4,026, muri zo ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3,043.

SRC:KT

Related posts

“Saa 15:00 niyo saha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye”

Emma-marie

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashinjwa amahugu

Ndahiriwe Jean Bosco

Urushako rwa Bill Gates n’uwari umugore we Melinda rwashyizweho akadomo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar