Image default
Abantu

Kayonza: Haravugwa umuturage wakubise Gitifu w’Akagari

Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko koko ibyo byabaye ariko bitakwitwa ko umuturage yakubise Umunyamabanga Ushingwabikorwa w’akagari, ahubwo habayeho kutumvikana.

Ati “Gitifu yari yasabye umuturage kwishyura mituweri, uwo muturage rero bigaragara ko akoresha ibiyobyabwenge (urumogi), amusanga mu biro barashwana ni ko kumusagarira”.

Gitifu Dukuzumuremyi yari yazindukiye kwa Ntirenganya Félicien amwibutsa kwishyura mituweri, bigeze mu ma saa saba n’igice amusanga mu biro ataje kwishyura ahubwo aje kurwana.

Muri uko gushwana, Ntirenganya yaciye ishati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ke, amumenera telefone ya Smart, yangiza ameza ndetse n’urugi by’ibiro by’akagari.

Dukuzumuremyi Félicien w’imyaka 37 y’amavuko, yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Mukarange.

SRC:KT

Related posts

Uwiringira Marie Josée nagirirwa icyizere azaharanira ko umunya-Kamonyi atera imbere

EDITORIAL

Rwanda: Nyina yishwe na ‘diarrhea’ bituma agira umuhate wo kuyirwanya yivuye inyuma

EDITORIAL

From small canteen to bakery factory: Ruhorimbere’s success story with SAIP

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar