Image default
Ubutabera

Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore amukasemo ibice

Mu ijoro ryo ku itariki ya 26/06/2021 rishyira ku wa 27/6/2021 mu mudugudu wa Nyarunazi, Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza ho mu Ntara y’Iburasirazuba, mu rugo rw’uregwa akaba ari umugabo ufite imyaka 36 y’amavuko, yiciye mu nzu ye umugore w’imyaka 36 y’amavuko  utuye hafi ye wari waje aho mu rugo.

Bukeye tariki ya 27/06/2021, uyu mugore yakomeje kubura bigeze mu ma saa sita bibaza aho yaba yagiye kuko atakundaga kubura mu rugo rwe igihe kirekire; nibwo abantu batanze amakuru ko baraye bamwumvise mu rugo rw’uyu mugabo, nibwo abayobozi bagiye muri urwo rugo rw’uyu mugabo uregwa  bahasanga amaraso n’ibitonyanga byayo bikomeza ku irembo, bakurikira ayo maraso yerekeza ku gisimu gifite uburebure bwa metero 7 z’ubujyakuzimu,  icyo gisimu kiri mu kirometero kimwe na metero 200 uvuye mu rugo rw’uregwa.

NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko uregwa avuga ko uyu mugore yaje iwe nijoro ariko noneho agashaka kumwiba amafaranga ye  ariko aramusaka arayamwaka, akavuga ko yamufashe ukuboko noneho akamwishika akagwa hasi muri salon; nyuma nibwo yagarutse kumureba asanga atagihumeka, abonye yamaze gupfa nibwo yanze kubibwira abantu ngo batavuga ko ari we wamwishe, ahubwo ahitamo kumukatamo ibice bibiri akoresheje icyuma, arangije atwara ibyo bice by’’umubiri wa nyakwigendera abita mu  gisimu ari naho babisanze.

Urukiko  rwashingiye ku bimenyetso, rumuhanisha igihano cy’’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko “umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bubiligi: Filip Reyntjens yaranzwe no kwivuguruza mu rubanza rw’abashinjwa Jenoside

EDITORIAL

Nkunduwimye ushinjwa Jenoside na we yafatwaga nk’Inyenzi-Umugore we

EDITORIAL

Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar