Image default
Mu mahanga

Aba Taliban baburiye abogoshi baconga ‘ubwanwa’

Aba Taliban babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko ya kisilamu.

Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko.

Ayo mategeko aca amarenga yuko uyu mutwe w’aba Taliban wasubiye mu bihe by’amategeko akarishye yaranze igihe cya mbere wari ku butegetsi, nubwo wari wasezeranyije gushyiraho leta irimo kwigengesera kurushaho.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Vatican: Padiri wasambanyije umwana w’umuhungu yagejejwe imbere y’urukiko

Emma-marie

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo-Kinshasa yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Ku munsi wa mbere mu biro Ruto yahinduye amategeko ya Kenyatta

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar