Amanota y’ibizamini byakozwe muri Nyakanga uyu mwaka yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 4/10/2021 yagaragaje ko abakoze ibizamini bose ari 373,532, abanyeshuri 60,642 batsinzwe ku buryo batemerewe kujya mu cyiciro gikurikiraho cy’amasomo.
Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza hakoze abanyeshuri 251,906, hari harimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076.
Yagize ati “Abarangije amashuri abanza, abaza mu cyiciro cya mbere muri bitanu biteganywa ni abanyeshuri 14,373 bahwanye na 5.7%, icyiciro cya kabiri ni 54,214 bahwanye na 21.5%, icyiciro cya gatatu ni 75,817 bahwanye na 30.10%, mu cyiciro cya kane harimo abanyeshri 63,326 bahwanye na 25.10%. Hariho n’ikindi cyiciro cya gatanu ari nacyo dukunze kwita ‘unclassified’ kirimo abanyeshuri 44,176 bihwanye na 17.50%, abangaba ni ababa batagejeje kuri ya manota agaragaza ko batsinze.”
Muri rusange urugero rwo gutsinda mu mashuri abanza ni 82.5%. Mu cyiciro rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bose ni 121,626, barimo abakobwa 66,240 n’abahungu 55,386.
Minisitiri Uwamariya yakomeje ati “Abaje mu cyiciro cya mbere ni 19,238 bahwanye na 15.8%, icyiciro cya kabiri harimo abanyeshuri 22,576 bahwanye na 18.6%, mu cyiciro cya gatatu harimo 17,349 bahwanye na 14.3%, mu cyiciro cya kane harimo abanyeshuri 45,842 bahwanye na 37.7% no muri icyi cyiciro rusange harimo abanyeshuri batabonye amanota ahagije bari mu cyiciro cya gatanu, ni umubare ungana na 16,466 bahwanye na 13.6%.”
Minisitiri Uwamariya yatangaje ko abanyeshuri batsinze barashyirirwaho uburyo bwo kumenya amanota yabo n’ibigo bagomba gukomerezaho amasomo.
Bitandukanye no mu myaka ishize, abanyeshuri batsinzwe, ni ukuvuga abari mu cyiciro cya nyuma, bagomba gusibira kuko batemerewe kujya mu cyiciro cyisumbuyeho.
Ni ukuvuga ko ku banyeshuri barangije amashuri abanza batemerewe kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye cyangwa kujya mu myuga no mu mwaka wa kane ku barangije icyiciro rusange.
Ni icyemezo Minisitiri Uwamariya yavuze ko kinajyanye n’umwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi cyiciro.
Yakomeje ati “Abanyeshuri twagaragaje 44,176 barangije amashuri abanza ariko batabashije kugira amanota abemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye, ndetse n’abanyeshuri 16,466 nabo batagize amanota abemerera gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aba banyeshuri ntabwo bari buhabwe ibigo nk’uko byari bisanzwe bigenda, ahubwo bazafashwa babanze bagere ku kigero kibemerera kwimukira mu bindi byiciro. Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndetse n’amashuri yigenga akaba yabakira mu cyiciro gikurikiyeho.”
Yavuze ko aho kubakira mu bindi byiciro, ku bufatanye n’amashuri bigagaho bagomba kwemererwa gusibira.
Ati “Barafashwa dufatanyije n’amashuri bigagaho gusubiramo amasomo no kuzasubira mu isuzuma kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.”
Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.
Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko ibihe bya Covid-19 ari byo byabigizemo uruhare kandi ko atari umubare ukanganye ugereranyije n’uko byabaga bimeze mu bihe bisanzwe.