Imbuga nkoranyambaga za Facebook, WhatsApp na Instagram zavuye ku murongo wa internet mu kibazo cyamaze igihe kirenga amasaha abiri.
Izi mbuga zose ni iza kompanyi ya Facebook Inc. ntizashoboraga gukoreshwa kuri telephone zigezweho cyangwa kuri web.
Urubuga downdetector rureba ibidakora kuri internet rwabonye imyidogo irenga 80,000 ya WhatsApp n’irenga 50,000 kuri Facebook.
Imbuga za internet zinyuranye zigaragaza ko iki kibazo cyabaye ku bakoresha izo mbuga hose ku isi.
Mu itangazo Facebook yacishije kuri Twitter yagize iti: “Twabonye ko hari abantu bagize ikibazo cyo kugera kuri apps zacu. Turi gukora ngo ibintu bisubire nk’ibisanzwe vuba bishoboka, kandi turasaba imbabazi ku ngaruka izo arizo zose.”
Nta mpamvu yatangajwe yateye iki kibazo.
Abantu batandukanye bahise bajya kuri Twitter bibaza ibyabaye, abandi babihinduramo byendagusetsa:
Abahanga mu ikoranabuhanga rya internet barahwihwisa ko byaba byatewe n’ikosa muri DNS, cyangwa domain name system, kumbuga za Facebook.
DNS kenshi igereranywa n’igitabo cya za contacts cyangwa ‘phone book’ yo kuri internet, igeza web browsers (urugero; chrome, opera…) ku buryo bwa mudasobwa buganisha kuri website ushaka.
BBC yatangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ibibazo bya DNS byateye kuvaho kw’imbuga nyinshi zikomeye ku isi.
Hari aho byamenyekanye ko uko kuvaho kwatewe n’umuntu umwe wariho akoresha serivisi ikoreshwa n’abantu benshi agahindura ‘settings’ zayo, bigatera ikibazo kuri webistes nyinshi.
Ni gacye bibaho ko ibibazo nk’ibi bigira ingaruka kuri kompanyi rutura y’ikoranabuhanga nka Facebook, kandi kikamara igihe kingana gutya cyananiranye.
Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma y’amasaha zihagaze
Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.
Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n’impinduka mu mikorere itagenze neza.
Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri ‘apps’ zo kuri telefone zigezweho.
Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.
Izo mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ‘systems’ za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.
Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora”.
Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n’uko kureka gukora kwayo.
Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n’izindi ‘apps’ kudakora henshi ku isi mu gihe cy’amasaha arenga 14.
Kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo ‘apps’ ziyisubiza.
Nka Twitter, isa nk’iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.
Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.
Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n’uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.
Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.
Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y’Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n’ubushakashatsi bw’iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ruyikoresha.
iriba.news@gmail.com