Image default
Mu mahanga

Uganda: PAM yagabanyije ibiribwa bihabwa zimwe mu mpunzi

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko rigiye kugabanya ibiribwa bigenerwa impunzi  zicumbikiwe muri Uganda mu nkambi ya Kyaka I, Kyaka II, Nakivakivale no mu Rucyinga.

VOA yatangaje ko PAM yari iherutse kugabanya urugero rw’ibiribwa yatangaga isigaza 60 ku ijana none igiye kongera kubigabanya hasigare 40 ku ijana. Uyu muryango uvuga ko iki kibazo kirimo guterwa n’uko abayitera inkunga bayigabanyije.

Gusa ibizagabanywa muri izi nkambi bizongerwa ku bihabwa mpunzi ziri mu majyaruguru ya Uganda zifatwa nk’iziri mu bibazo by’urusobe kurusha izindi. Zizahabwa ibigera kuri 70 ku ijana ku rugero rwahozeho.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Israel yavuze ko Perezida mushya wa Iran ashobora kuzateza akaga

EDITORIAL

Trump agiye gufungura urubuga nkoranyambaga rwe bwite

EDITORIAL

Macron ashaka gutsinda umuhezanguni ukomeye ku bya kera Le Pen

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar