Image default
Mu mahanga

Tanzania: Samia Suluhu avuga ko hari aho yarushije ba perezida bamubanjirije

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu avuga ko hamwe na hamwe yitwaye neza mu kuyobora igihugu kurusha ba perezida b’abagabo bamubanjirije.

Samia yavuze ko yahuye n’imbogamizi zo kutagirirwa icyizere mu minsi ya mbere y’ubutegetsi bwe kubera ko ari umugore – imbogamizi avuga ko yashoboye guhangana na zo.

Yabivugiye mu ihuriro ryo mu murwa mukuru Accra wa Ghana, mu ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afurika y’uburengerazuba kuva yaba Perezida mu 2021, nyuma y’urupfu rw’uwo yasimbuye John Magufuli.

Muri icyo kiganiro cyo mu nama ngarukamwaka ya banki y’iterambere y’Afurika, Samia yagize ati: “Byari bigoye cyane gutuma Abanya-Tanzania bangirira icyizere. Ko nashobora kuyobora igihugu mu buryo bumwe n’uko abagabo bakiyobora – iyo ni yo yari ingorane ikomeye”.

Yongeyeho ati: “Mu gihe cy’umwaka umwe nerekanye ubushobozi bw’abagore, nayoboye igihugu nkuko abagabo bakiyoboye ndetse hamwe na hamwe nakiyoboye neza kubarusha”.

Ubu Samia ni we Perezida wenyine w’umugore muri Afurika – umwanya wa Perezida muri Ethiopia, ufitwe n’umugore, ahanini ni umwanya w’umuhango gusa kuko ububasha muri politiki ari ubwa Minisitiri w’intebe.

Perezida Samia Suluhu (ibumoso), wahoze ari Visi Perezida, yarahiriye kuba Perezida mu kwezi kwa gatatu mu 2021 nyuma y'urupfu rwa John Magufuli (iburyo)

Samia yabwiye iryo huriro rya banki y’iterambere y’Afurika ko kwiyongera kw’ubukungu bwa Tanzania kwari kwaragabanutse kuva kuri 6.4% kugera kuri 4% mu gihe cy’icyorezo cya Covid, ariko ko ku butegetsi bwe ubukungu bwiyongereye kuri 5.2%.

Samia yongeyeho ko biteganyijwe ko ubukungu bwa Tanzania buziyongera ku kigero cya 6.7% mu 2025.

Iryo huriro ry’i Accra ryari ryanitabiriwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi na Perezida w’ibirwa (amazinga mu Kirundi) bya Comores Azali Assoumani.

Kuri uyu wa gatatu, Samia arahabwa igihembo cy’uyu mwaka yegukanye mu kwezi gushize cyitwa ‘Africa Road Builders-Babacar Ndiaye Trophy’, gitangwa na banki y’iterambere y’Afurika, ku mutegetsi wagaragaje umuhate wo guteza imbere ibikorwa-remezo by’ubwikorezi muri Afurika.

@BBC

Related posts

Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe yahamagariye abaturage gusubira mu kazi

Emma-marie

Somaliya : Mu minsi ishize hari abantu benshi bapfuye bazize inzara

Emma-Marie

U Bufaransa: Abasirikare basabwe gutandukanya inshingano za gisivile n’iza gisirikare

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar