Image default
Politike

Abasenateri bagiye kureba impamvu imwe mu midugudu igaragaramo umwanda, inyubako zangirika vuba n’ibindi

Abasenateri bagize Komisiyo idasanzwe batangiye igikorwa cyo kumenya ibibazo bigaragara mu midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta y’u Rwanda yatujemo abantu banyuranye badafite aho baba mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, ryasohowe n’Ishami rishinzwe itumanaho muri Sena kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2022, rivuga ko “Abasenateri bazasura imidugudu 63 yo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma bagirane ibiganiro n’abayobozi b’Uturere.

Image

Perezida wa Komisiyo idasanzwe, Senateri Mureshyankwano Marie Rose agira ati “Nubwo gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo birimo ibijyanye n’inyubako zangirika vuba, umwanda, abaturage badafata inzu neza n’ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi komisiyo kugira ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare”.

Inteko Rusange ya Sena yo kuwa 01 Ukuboza 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n’ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura, ishyiraho Komisiyo idasanzwe igizwe n’Abasenateri bakurikira:

  1. Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose (Perezida);
  2. Senateri NSENGIYUMVA Fulgence (Visi Perezida);
  3. Senateri Dr. HAVUGIMANA Emmanuel
  4. Senateri KANZIZA Epiphanie
  5. Senateri MUPENZI George;
  6. Senateri UWERA Pélagie.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo. Muri ayo mahame remezo, harimo iryo “Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo”. Mu bigaragaza ko iri hame remezo ryubahirizwa, harimo kuba Leta ifasha abaturage batishoboye badafite aho baba kuhabona kandi heza.”

Image

Photo: RBA 

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Opozisiyo irahari- Perezida Kagame

EDITORIAL

Ukraine-Russia: U Rwanda mu bihugu byatoye ko u Burusiya bushyirwa mu kato

EDITORIAL

Prof. Laurent Nkusi yitabye Imana

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar