Image default
Mu mahanga

Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye

Abashimuse abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika ku wa gatanu mu majyaruguru ya Nigeria basabye ingwate nyinshi cyane, nkuko bivugwa n’umukuru w’ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab.

Abo bapadiri ni John Mark Cheitnum na Donatus Cleopas,  bashimuswe bafatiweho imbunda aho bari bari mu cyaro cya Yadin Garu muri leta ya Kaduna, nyuma yuko bari bagiyeyo kwitabira igikorwa cya Kiliziya.

Umukuru wa polisi muri leta ya Kaduna, Ayoku Yekini, yabwiye BBC ko igikorwa cyo kubatabara kirimo kuba kandi ko abashinzwe umutekano “bari gukurikira” ababashimuse.

Ntibiramenyekana uwashimuse aba bapadiri.

Pasiteri Hayab yavuze ko Kiliziya yaho idashobora kubona ingwate irimo gusabwa kugira ngo barekurwe.

Mbere, iyo ngwate yari yashyizwe kuri miliyoni 50 z’ama-naira (angana na miliyoni 121 mu mafaranga y’u Rwanda), ariko nyuma haza kubaho kumvikana ashyirwa kuri miliyoni 40 z’ama-naira.

Padiri John Mark Cheitnum (ibumoso) na Padiri Donatus Cleopas bashimuswe ku wa gatanu

Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu – biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika – bamaze gushimutwa n’abagabo bitwaje imbunda mu bice bitandukanye byo muri Nigeria.

Abatari munsi ya babiri muri bo bishwe n’ababashimuse.

Abashimuswe akenshi barekurwa iyo hamaze kwishyurwa ingwate.

Pasiteri Hayab yamaganye ibikorwa by’ubushimusi bw’abihayimana birimo kwiyongera, avuga ko “abashimusi batekereza ko abakuru b’amadini bafite amafaranga menshi. Icyo ni ikintu kitari ukuri bishyizemo”.

Yongeyeho ko ubupadiri ari akazi ko “kwitanga” katagira umushahara munini.

Nigeria ihanganye n’inkubiri y’ubwicanyi n’ubushimusi bikorwa n’ibico by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Ababikora ahanini bibasira abantu bari mu ngendo mu mihanda no mu turere two mu cyaro tutarinzwe.

Ubutegetsi bwa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari burimo kurushaho kunengwa kubera kunanirwa gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye kiri henshi mu gihugu, nubwo yahagabye abasirikare babarirwa mu bihumbi.

@BBC

Related posts

Melania Trump arabarira iminsi ku ntoki ngo atandukane na Donald Trump

Emma-marie

Kenya:Abapolisi, umudepite n’umucamanza n’abandi benshi bafunzwe bafatiwe mu tubari

Emma-marie

Amerika nayo “ntiheruka kubona” Kim Jong-un

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar