Image default
Politike

Akari ku mutima wa EAC ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bwashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda, umuhati watumye hagerwa ku ntambwe yo gufungura umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ku wa 31 Mutarama 2022.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Dr Peter Mathuki wasinye itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko kubaka umubano w’ibi bihugu byombi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bizarushaho guteza imbere imibanire mu by’imibereho, ubukungu na politiki.

Yavuze ko gufungura uyu mupaka ufatwa nk’umuhora w’ingenzi w’ubuhahirane, bizarushaho guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bikaba binahuye n’imwe mu nkingi zigize urugendo rwo kwishyira hamwe ariyo y’isoko rusange.

Uyu muyobozi yagaragaje ko ifungurwa ry’uyu mupaka ari ikimenyetso cy’ubushake ndetse no kwiyemeza bisanzwe biranga abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, mu kwimakaza ubutwererane n’ubufatanye, by’umwihariko mu gihe hitegurwa kwakira Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo muri uyu muryango.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzafungurwa.

Ibi bije nyuma yaho Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyane n’umutekano n’ibikorwa bidasanzwe asuye u Rwanda tariki 22 Mutarama 2922, u Rwanda rukaba rusanga hari ubushake mu gukemura ibibazo rwagaragaje.

Guverinoma ivuga ko indi mipaka izafungurwa igihe inzego z’ubuzima z’u Rwanda n’iza Uganda zizaba zumvikanye ku ngamba zo kurwanya #COVID19.

SRC:RBA

Related posts

Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri ibi bihe bya Covid-19?

Emma-marie

Kigali:Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiwe gufasha abaturage kwirinda Coronavirus

Emma-marie

Igihe kirageze ngo twumve ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose tugomba kubana mu mahoro-Gen Kazura Jean Bosco

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar