Image default
Mu mahanga

Umugore w’Umunyamerika ushinjwa kuyobora abarwanyi ba Islamic State yatawe muri yombi

Umugore w’Umunyamerika yatawe muri yombi ashinjwa gutegura, kwigisha no kuyobora umutwe w’abarwanyi ba ki-Islam (Islamic State, IS) ishami ry’ab’igitsina gore.

Allison Fluke-Ekren w’imyaka 42 y’amavuko, ni umugore w’umunyamerika  ukomoka i Kansas, bivugwa ko yinjiye muri ISIS akanayobora batayo y’abagore bose muri Siriya yatawe muri yombi akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bwa leta gutanga no gucura umugambi wo gutera inkunga umuryango w’iterabwoba.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko mubyo uyu mugore ashinjwa harimo kwigisha abagore n’abana gukoresha imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK-47) n’uburyo bambara imikandara y’ubwiyahuzi guhera mu 2016.

Ku wa gatanu, Allison Fluke-Ekren yafatiwe muri Siriya hanyuma yimurirwa mu maboko ya FBI, nk’uko bivugwa mu kirego cy’inshinjabyaha ndetse n’amakuru yo ku wa gatandatu yatangajwe na Minisiteri y’ubutabera.

Ishami ry’ubutabera rivuga yatawe muri yombi ubwo yari mu myiteguro yo gutera ikigo cya kaminuza yo muri Amerika.

Fluke-Ekren yasobanuye ko afite ubumenyi bwo guturitsa ibisasu bitezwe ahantu runaka yifashishije igikoresho cya terefone igendanwa gikurura ibyo bisasu. Yavuze kandi ko yahaye umutwe w’iterabwoba n’abayoboke bawo “gucumbika, guhindura ‘translation’ disikuru zavuzwe n’abayobozi ba ISIS … no kwigisha inyigisho z’intagondwa ISIS”.

Ishami ry’ubutabera ryatangaje ko azitaba bwa mbere ku wa mbere mu rukiko rw’ikirenga rwa Alegizandiriya, muri Virijiniya. Aramutse ahamwe n’icyaha, Fluke-Ekren, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko azitaba urukiko bwa mbere ku wa mbere mu rukiko rw’ikirenga rwa Alegizandiriya, muri Virijiniya. Aramutse ahamwe n’icyaha, Fluke-Ekren, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Amerika nayo “ntiheruka kubona” Kim Jong-un

Emma-marie

Kenya ifite Perezida mushya

Emma-Marie

Umubikira wari umaze imyaka ine mu maboko y’inyeshyamba yarekuwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar