Image default
Sport

Amakipe akomeye muri Amerika yasinye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kivuga ko cyagiranye amasezerano y”imikoranire y’igihe kirekire” n’ikipe ya basketball ya LA Clippers yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika (NBA) n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Los Angeles Rams yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu (NFL), yo kurwamamaza binyuze muri gahunda yo gushishikariza kurusura ya ‘Visit Rwanda’.

Itangazo rya RDB ryo ku wa mbere rivuga ko ubu bubaye ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cyo muri Afurika kigiranye amasezerano yo kwamamaza muri NBA na NFL, bikaba “birushijeho kwagura igaragara rya ‘Visit Rwanda’ mu mikino rikagera muri Amerika”.

RDB ivuga ko aya masezerano azamara “imyaka myinshi” ariko, cyo kimwe n’ayayabanjirije yagiranye n’andi makipe akomeye ku isi, ntiyahise itangaza agaciro kayo k’amafaranga.

Yiyongereye ku yandi yo kwamamaza u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, rusanzwe rufitanye n’amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG) na Atlético de Madrid, n’ubufatanye na FC Bayern Munich.

RDB isubiramo amagambo y’umuyobozi nshingwabikorwa wayo Jean-Guy Afrika avuga ko iyi mikoranire izatuma u Rwanda rugeza ku batuye umujyi wa Los Angeles no ku bafana ba NBA na NFL bari ahantu hose, “ubwiza karemano ntagereranywa bw’u Rwanda n’urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe”.

Ku wa mbere mu gikorwa cyayo cya ‘Media Day’ cyo kwerekana ikipe izakina isizeni (season) igiye gutangira ya NBA, abakinnyi b’ikipe ya LA Clippers babonetse bambaye umwenda (jersey) uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’. Ku mbuga nkoranyambaga iki ni kimwe mu byatangariwe cyane n’abakunzi ba basketball muri Afurika.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, ikipe ya FC Bayern Munich yatangaje ko ihagaritse kwamamaza u Rwanda binyuze mu masezerano y’ubucuruzi ya ‘Visit Rwanda’, ivuga ko muri gahunda yayo nshya izibanda ku kuzamura abanyempano bo mu Rwanda.

Jean-Guy Afrika avuga ko “imikino ihuza abantu, igatuma bunga ubumwe binyuze mu ndangagaciro bahuriyeho zo kuba indashyikirwa n’ibyo bifuza kugeraho”.

Yagize ati: “Binyuze mu mikoranire na LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles byunze ubumwe mu guteza imbere indangagaciro y’umukino.”

Muri iyi mikoranire, ‘Visit Rwanda’ izaba ikirango cyonyine cy’umuterankunga kigaragara ku mwambaro wa LA Clippers ndetse kibe n’umuterankunga w’ikawa wo ku nyubako yitwa Intuit Dome, LA Clippers ikiniramo, muri leta ya California.

Ikirango cya ‘Visit Rwanda’ kizaba ari cyo cyonyine kiri ku myenda yambara mu mikino yose no mu myitozo, haba mu mikino yakiriye no mu mikino yasuyemo, nkuko RDB ibivuga, ikongeraho ko mu bindi biri muri iyi mikoranire harimo no kuvugurura ikibuga cya basketball mu Rwanda n’amahugurwa ku batoza.

@BBC

Related posts

Umunyezamu Lionel Mpasi yabereye DR Congo umucunguzi

EDITORIAL

Cameroon: Umubyigano kuri stade i Yaoundé wapfiriyemo abafana

EDITORIAL

Gukinisha abakinnyi batujuje ‘ibisabwa’ bikoze ku Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar