Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kirakangurira ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange kumenya akamaro ko konsa, bibutsa ko “urukingo rwa mbere ku mwana ari amashereka.”
Faustin Machara, umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA, yabigarutseho tariki ya 30 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na NCDA na RBC. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru uruhare rwabo mu guteza imbere konsa, dore ko guhera tariki ya 1 Kanama mu Rwanda, hazatangira icyumweru cyahariwe konsa.
Machara yagize ati: “Amashereka yongera ubudahangarwa mu mubiri w’umwana kandi agabanya cyane ibyago byo kurwaragurika. Ni yo mpamvu amashereka afatwa nk’urukingo rwa mbere ku mwana. Umwana wonse neza mu mezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwe, agira ibyago bike cyane byo kurwara indwara zitandukanye.”
Yakomeje asobanura ibyiza by’amashereka, avuga ati, “Amashereka agira uruhare runini mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, harimo no kugwingira. Ubushakashatsi bwerekana ko abana bonka mu isaha ya mbere bamaze kuvutse bafite amahirwe yo kutarwara indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse no kugwingira. Amashereka ya mbere, azwi ku izina rya colostrum, ni ingenzi cyane mu kongera ubudahangarwa mu mubiri w’umwana.”
Machara yashimangiye ko mu mezi atandatu ya mbere, umwana akwiriye konswa nta kindi kinyobwa cyangwa ikiribwa ahawe. Ati: “Amashereka yonyine arahagije kandi atanga intungamubiri zose zikenewe ku mwana uri munsi y’amezi atandatu. Nyuma y’amezi atandatu, hakwiriye kongerwa ibiryo byuzuye intungamubiri, hanyuma umwana agakomeza akonka kugeza nibura ku myaka ibiri.”
Konsa bifite akamaro kanini no ku mubyeyi
Yongeyeho ko konsa bifitiye akamaro atari umwana gusa, ahubwo n’umubyeyi kuko bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura. Si ibi gusa kandi kuko konsa birinda umugore kuva nyuma yo kubyara ndetse bikamurinda no kugira agahinda ka nyuma yo kubyara.
Justin Ntaganda, umukozi wa RBC ushinzwe gahunda y’imirire, yagarutse ku byavuye mu bushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira (stunted).
Icyo kigereranyo cyaragabanutse ugereranije na 38% byatangajwe muri 2014-15. Muri rusange, 1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bafite muri 2020 bavuye kuri 2% muri 2015, mu gihe 8% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cg amezi bafite (underweight) muri 2020, ugereranije ni 9% muri 2015.
Ntaganda yashimangiye ko ababyeyi baramutse bonkeje abana abana babo uko bikwiye kuva bakivuka kugeza ku mezi atandatu, indwara ziterwa n’imirire mibi, kugwingira n’indwara ziterwa n’ubudahangarwa buke byacika cyangwa se byagabanuka
WHO ivuga ko, kutonsa neza bifitanye isano n’imfu z’abana bari munsi y’imyaka ibiri, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Impinja zitonka, cyane cyane mu mezi atandatu ya mbere, zifite ibyago byinshi byo kwicwa n’indwara zirimo impiswi, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero n’izindi.
iriba.news@gmail.com