Image default
Abantu

Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kwibaruka imfura ye

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yashimiye abaganga, abaforomo n’ababyaza bo ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal bamufashije kwibaruka imfura ye.

Abonyijije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame wibarutse tariki ya 20 Nyakanga 2020, kuri uyu wa 22 yashimiye ikipe y’abaganga bamufashije kwibaruka.

Ati “Mwarakoze cyane kuturemera ubunararibonye kandi mukomereze aho. Turi mu biganza byiza, Imana ibahe umugisha”.

Uyu mubyeyi yakomeje ashimira abantu batandukanye bamwoherereje ubutumwa. Ati “Turi abanyamugisha kuba ababyeyi b’uyu mumalayika”.

Taliki ya 06 Nyakanga 2019 nibwo  Ange Ingabire Kagame, umukobwa umwe rukumbi wa Nyakubahwa perezida Kagame yashakanye na Ndengeyingoma Bertrand.

Related posts

Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa iminsi 40 nka Yesu

EDITORIAL

Padiri Obald Rugirangoga yitabye Imana

Emma-marie

Kigali: Ushinzwe iperereza aracyekwaho kurya indonke

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar