Image default
Utuntu n'utundi

Bapfiriye umunsi umwe nyuma y’imyaka 64 bashakanye

Bamwe bati ‘ibikundanye birajyana’ abandi bati ‘ nzagukunda kugeza ku rupfu’ mu Bufaransa haravugwa inkuru y’umukecuru n’umusaza bari bamaze imyaka 64 babana nk’umugore n’umugabo bapfiriye umunsi umwe hazamo ikinyuranyo cy’iminota 35 gusa.

Arlette na Roland Bombi bakomoka ahitwa Lons-le-Saunier mu Bufaransa bari bafite imyaka 90 y’amavuko bakaba bari bamaranye imyaka 64 bashakanye bapfuye tariki 9 /8/2021 . Iyi nkuru yababaje benshi abandi irabashimisha kuko yafashwe nk’ikimenyetso cy’urukundo rugize iherezo ryiza.

Urubuga rwa Sudinfo dukesha iyi nkuru rwatangaje ko Kubera ibibazo by’ubuzima bwabo butari bwifashe neza mu minsi yabo ya nyuma batabashije kuba bari kumwe ku munsi wabo wo kuva ku isi.

Roland yari amaze igihe gito agiye kuba mu nzu y’abageze mu zabukuru, Arlette, wari warusigaye aba wenyine mu nzu yabo yari amaze amasaha macye ajyanwe mu bitaro mbere gato y’urupfu rwe.

Basize abana batanu n’abuzukuru 12.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Vatican yatangiye iperereza ku kuntu Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli kuri instagram

Emma-marie

Menya ibanga ryo kurangiza ku mugore mu mibonano mpuzabitsina

Emma-marie

Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar