Image default
Iyobokamana

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Imana yemera ko umugabo n’umugore badahuje ubwoko bashobora gushakana, kuko amoko yose areshya imbere yayo. Bibiliya igira iti “Imana ifata abantu kimwe . . . , ititaye ku bwoko bwabo.” Ibyakozwe 10:34, 35.

Akanyamakuru Réveillez–vous’ kagaragaza amahame ya Bibiliya agaragaza ko abantu bareshya, kandi ko bashobora gushakana badahuje ubwoko.

Amoko yose akomoka ku muntu umwe

Abantu bose bakomoka ku muntu wa mbere ari we Adamu n’umugore we Eva, uwo Bibiliya yita “nyina w’abariho bose” (Intangiriro 3:20). Ku bw’iyo mpamvu, Bibiliya ivuga ko Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe” (Ibyakozwe 17:26).

Nubwo abantu bari mu moko atandukanye, bose bakomoka ku muryango umwe. None se byagenda bite mu gihe urwikekwe rushingiye ku moko cyangwa ku rwego rw’imibereho rwaba rwiganje mu gace utuyemo?

Abanyabwenge ‘bajya inama’

Nubwo Imana yemera ko abantu bari mu moko atandukanye bashyingiranwa, abantu bose si ko babibona (Yesaya 55:8, 9). Ku bw’ibyo, niba uteganya gushakana n’umuntu wo mu bundi bwoko, mwagombye kuganira kuri ibi bikurikira:

  • Abantu bo mu gace mutuyemo cyangwa bene wanyu nibabotsa igitutu, muzabyitwaramo mute?
  • Muzafasha mute abana banyu guhangana n’urwikekwe?

‘Kujya inama’ muri ubwo buryo bizabafasha kugira urugo rwiza.​Imigani 13:10; 21:5.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Pasiteri Ndayizeye Isaïe washyizweho na RGB niwe watorewe kuyobora ADEPR

EDITORIAL

Inkubiri y’abagore bashaka kuba abapadiri irakomeje

EDITORIAL

Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar