Image default
Ubuzima

Bimwe mu biribwa byafasha umugore ugeze mu gihe cyo gucura kurengera ubuzima bwe

Yanditswe na Rose Mukagahizi 

Umugore ugeze mu gihe cyo gucura aba akwiye kwita cyane ku mirire ye, kuko kurya indyo yuzuye kandi iboneye bishobora kumufasha kugabanya ingaruka zituruka kuri icyo gihe no kurengera ubuzima bwe muri rusange.

Gucura ni igihe umugore aba ageze ku musozo w’ubushobozi bwo kubyara, bitewe n’uko intanga ze ziba zarashize. Ubusanzwe, ku bagore benshi, gucura bitangira hagati y’imyaka 45 na 55, nubwo hari abashobora kugucura mbere cyangwa nyuma y’iyo myaka.

Iyo umugore ageze muri iki gihe, ashobora guhura n’ibibazo bitandukanye bishobora kumugora mu buzima bwa buri munsi. Muri byo harimo kutabasha gusinzira neza, kugira ubushyuhe bukabije mu mubiri, gututubikana nijoro, kwiyongera ibiro, kuribwa cyangwa gucika intege kw’amagufa, indwara z’umutima n’izifata imiyoboro y’amaraso, kumagara mu gitsina bigatuma imibonano mpuzabitsina ibabaza, kwibagirwa, ndetse no kugabanukirwa ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo gucura ari igice gisanzwe cy’ubuzima bw’umugore kandi kidashobora kwirindwa, hari ibiribwa bishobora kumufasha kugabanya ubukana bw’ingaruka zabyo, bikamurinda indwara zimwe na zimwe, ndetse bigafasha umubiri we gukomeza gukora neza.

1. Ibiribwa bikomoka kuri soya
Soya n’ibiyikomokaho nka tofu ni byiza cyane ku mugore ugeze mu gihe cyo gucura. Soya irimo intungamubiri zifasha mu kuringaniza zimwe mu mpinduka ziba mu mubiri muri icyo gihe. Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya soya bishobora kugabanya ibibazo byo gushyuha cyane, gututubikana nijoro, kumagara mu gitsina no gucika intege kw’amagufa.

2. Inyama y’ifi
Amafi arimo ibinure byiza bizwi nka Omega-3, bifasha umubiri gukora neza. Ku mugore ugeze mu gihe cyo gucura, kurya amafi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kugabanya ububabare bwo mu ngingo no gufasha ubwonko gukomeza gukora neza. Nanone kandi, amafi ashobora kumufasha gusinzira neza no kugabanya ibinure bibi mu mubiri. Ni byiza kurya amafi nibura inshuro eshatu mu cyumweru.

3. Chia seeds
Chia seeds ni ingenzi mu gufasha umubiri kubona intungamubiri zikenewe, kandi zifasha kugabanya impatwe, kugabanya ibinure bibi mu mubiri no kurinda umugore kwiyongera ibiro birenze urugero. Zinafasha kandi uruhu gukomeza kugaragara neza.

4. Imboga rwatsi
Imboga rwatsi nka epinari, dodo n’izindi ni ingenzi cyane kuko zirimo intungamubiri nyinshi zirimo kalisiyumu, manyeziyumu na Vitamini K. Izi zose zifasha gukomeza amagufa akomeye, kugabanya ububabare bw’imikaya, kurwanya umunaniro no kurinda indwara z’umutima. Ni byiza ko umugore ugeze mu gihe cyo gucura atabura imboga rwatsi ku mafunguro ye ya buri munsi.

5. Amata n’ibiyakomokaho
Amata, ikivuguto, yawurute na foromaje nabyo bifasha cyane umugore ugeze mu gihe cyo gucura. Ibi biribwa bikungahaye kuri kalisiyumu ifasha amagufa gukomera no kugabanya ibyago byo kuyoyoka. Bifasha kandi kugabanya zimwe mu ngaruka zituruka ku gucura.

6. Inzuzi z’ibihaza
Inzuzi z’ibihaza ni ikiribwa cyoroshye kuboneka ariko gifite umumaro munini. Zifasha kugabanya ibibazo byo kudasinzira, zigatuma uruhu n’umusatsi bikomeza kuba byiza, kandi zigafasha no kwirinda kwiyongera ibiro. Ni byiza kurya nibura garama 30 ku munsi.

7. Umuceri wa brown
Umuceri wa brown uruta umuceri w’umweru mu ntungamubiri. Ushobora gufasha kugabanya ubushyuhe bukabije mu mubiri no kurinda intege nke. Ni amahitamo meza ku mugore ugeze mu gihe cyo gucura.

8. Inkeri
Inkeri zifasha ubwonko gukora neza kandi zigatuma uruhu rukomeza kuba rwiza. Zinafasha kandi umubiri kubona intungamubiri ziwufasha guhangana n’impinduka zituruka ku gucura.

9. Amashaza
Amashaza na yo ni meza kuko afasha kugabanya ubukana bw’ingaruka mbi zituruka ku gucura. Afasha umubiri gukomeza kugira imbaraga no gukora neza.

10. Amavuta ya elayo
Amavuta ya elayo agira uruhare rukomeye mu kugabanya ibimenyetso bibi by’igihe cyo gucura. Afasha kugabanya ububabare bwo mu ngingo, kurinda diyabete no gutuma uruhu rukomeza kuba rworoshye kandi rutoshye.

Mu gusoza, umugore ugeze mu gihe cyo gucura akwiye kurushaho kwita ku mirire ye buri munsi. Kurya ibiribwa byiza kandi byuzuye intungamubiri bishobora kumufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza, kugabanya ubukana bw’ingaruka zo gucura no gukomeza kubaho neza.

Related posts

Gisagara: Bishimira ko begerejwe service z’ubuzima

EDITORIAL

Minisante yasabwe kwitaba Abadepite ku kibazo cy’abagabo n’urubyiruko badakozwa ibyo kwirinda no kwipimisha SIDA

EDITORIAL

Amashereka ni urukingo rwa mbere ku mwana-NCDA

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar