Image default
Amakuru

Burera: Abayoboke ba ADEPR batanze imisanzu yo kubaka amashuri none hashize imyaka itanu ataruzura

Mu karere ka Burera hari abaturage bo mu Murenge wa Kagogo, bavuga ko batanze imisanzu yo kubaka ibyumba by’amashuri, none hashize imyaka itanu uwo mushinga warahagaze bituzuye.

Ni ibyumba 5 by’amashuri biherereye mu Murenge wa Kagogo byubatswe hakoreshejwe amabuye y’amakoro n’amatafari ahiye.

Abaturage bavuga ko kuba hashize imyaka irenga itanu uyu mushinga wo kubyuka uhagaze ari igihombo gikomeye.

Kubaka ibyo byumba by’amashuri, ni umushinga w’abayoboke b’itorero ADEPR muri Paruwasi ya Butete.

Gusa bamwe muri abo bakirisitu basobanura uko bakusanyije iyo misanzu yo kubaka ibyo byumba by’amashuri.

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Butete, Pasteur Hakizimana Donatien agaragaza ko hari icyatumye uwo mushinga uhagararaariko hakaba hari ibiteganywa gukorwa kugira ngo usubukurwe.

Paruwasi ya Butete yo mu itorero ADEPR ikorera mu mirenge itanu y’Akarere ka Burera, ihafite abayoboke barenga ibihumbi 5000.

@RBA

Related posts

How To Take Perfect Travel Photos With Your Film Camera

Emma-marie

Kugabanuka gukomeye kw’imbyaro ku batuye isi-Ubushakashatsi

EDITORIAL

Covid-19: Gusabwa ‘ibintu’ buri kanya n’abagabo babo byatumye bamwe mu bagore batagangara

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar