Image default
Abantu

Nyaruguru: Agahinda k’abaturage bishyura inguzanyo mu madolari barayihawe mumanyarwanda

Hari abahinzi b’icyayi bakorana na sosiyete SCON mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barimo gusabwa kwishyura amafaranga y’umurengera ku nguzanyo bahawe ngo batangire guhingira icyayi iyi sosiyete.

Ubusanzwe uko SCON ikorana n’abashaka guhinga icyayi, ibaha inguzanyo y’amafaranga, ikabagurira ingemwe z’icyayi ndetse n’ifumbire byose bizishyurwa nta nyungu igiyeho nk’uko bikubiye mu masezerano aba baturage bagirana na SCON.

Ibi byose bikorwa hagamijwe gushaka icyayi gihagije kizakoreshwa ubwo uruganda rw’iyi sosiyeye ruri kubakwa mu Murenge wa Kibeho ruzaba rwatangiye gutunganya umusaruro.

Ikibazo kuri ubu aba bahinzi basigaranye ngo ni uko bari gusabwa kwishyura habariwe ku gaciro k’amadorari nyamara amafaranga barayahawe habariwe ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda, ibintu aba bahinzi bavuga ko birimo kubahendesha kuko agaciro k’amadorari kadasiba kuzamuka.

@RBA

 

Related posts

Abantu batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu

Emma-marie

Abarinda ishyamba rya NIRDA barahondaguwe bagirwa intere

Emma-Marie

Umwamikazi wa Karaoke avuze umuntu wavuze ko ‘baryamanye’ atazi n’isura ye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar