Image default
Uncategorized

‘Couple’ yatorotse hotel y’akato yatawe muri yombi

Polisi y’Ubuholandi yatangaje ko ifunze ‘couple’ yatorotse hoteli ijyamo abari mu kato ka Covid.

Bafatiwe ku ndege ku cyumweru nijoro ku kibuga cya Schiphol i Amsterdam mbere y’uko indege ihaguruka.

Aba bantu babiri batatangajwe bahise bashyikirizwa inzego z’ubuzima z’icyo gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko bibaye nyuma y’uko abantu 13 bageze i Amsterdam mu cyumweru gishize bavuye muri Africa y’Epfo babasanzemo Omicron, ubwoko bushya bwa Covid.

Abo 13 bari mu bagenzi 61 basuzumwe bakabasangamo Covid-19.

Ntabwo bizwi niba aba bafunzwe bari muri abo bagenzi.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko babashije gucika hotel y’akato mu majyaruguru ashyira uburengarazuba ahitwa Kennemerland, aho abagenzi bavuye muri Africa y’Epfo ubu bashyizwe mu kato.

Aba bafashwe bashobora gukurikiranwa n’amategeko y’Ubuholandi agenga ibyo kwishyira mu kato, nk’uko ikinyamakuru De Telegraaf kibivuga.

Mu Buholandi kuva ku cyumweru hatangajwe ‘guma murugo’ y’igice, kubera ukwiyongera kw’abandura n’ubwoba bw’ubu bwoko bushya.

Utubari, restaurants n’amaduka ubu bitegetswe gufunga hakiri kare kurusha mbere, ndetse hashyizweho umubare ntarengwa w’abagomba gusurana mu ngo.

Abantu barashishikarizwa gukorera mu ngo zabo aho bishoboka, ariko abaganga, n’amashuri yose birakomeza gukora.

Abantu ibihumbi bagiye mu mihanda bamagana izi ngamba zagiye zivugururwa kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ubuholandi bumaze gutangaza abantu hafi 20,000 bishwe na Covid kuva yahagera.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Bucyibaruta yahakanye inama zo kwica abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri ishuri rya Marie Merci

EDITORIAL

Afurika ikeneye kongera ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga-Perezida Kagame

EDITORIAL

U Rwanda rwungutse ibitaro bigezweho byo guhangana na COVID19 n’ibindi byorezo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar