Image default
Uncategorized

Gicumbi: Kurarana mu cyumba kimwe ku ngimbi n’abangavu bigira ingaruka ku buzima bw’imyororokere

Bamwe mu ngimbi n’abangavu bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Bukamba, mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi bavuga ko kurarana mu cyumba kimwe n’abavandimwe babo badahuje igitsina bigira ingaruka ku buzima bwabo bw’imyororokere.

Kubera ingano y’inzu, ntibyoroshye ko abana b’igitsina kimwe bararana mu cyumba kihariye, ahubwo usanga abana muri rusanga barara mu cyumba kimwe, hari naho usanga umuhungu ugeze igihe cyo gushaka azana umugore bakabana mu nzu y’iwabo. Ibi bituma bamwe mu ngimbi n’abangavu bifuza ko Leta yakwagura inzu z’ababyeyi babo kuko kurarana mu cyumba kimwe n’abavandimwe badahuje igitsina bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Siborurema Emmanuel, afite imyaka 18 y’amavuko, yatubwiye ko ararana na bashiki be. Yagize ati: “Kubera ko inzu yacu ari ntoya ndarana na barumuna banjye hamwe na bashiki banjye babiri, umwe afite imyaka 16 […] bingiraho ingaruka zitandukanye kubera ko nk’umuntu watangiye kwiroteraho ni ikibazo gikomeye kurarana na bashiki bawe nta n’amakuru ahagije umuntu aba afite ku buzima bw’imyororokere.”

Nyirahabimana Agnes nawe yaratubwiye ati: “Iwacu batubyaye turi umunani. Musaza wacu mukuru yashatse umugore nawe yaraje turabana hamwe n’abana babo batatu. Icyumba cyararagamo abakobwa twagihariye uwo musaza wacu n’umugore we n’abana babo. Njyewe n’abandi bavandimwe banjye harimo abahungu n’abakobwa twese turara mu cyumba kimwe.”

Yarakomeje ati: “Njyewe mfite imyaka 20, hari na barumuna banjye umwe afite imyaka 18, undi afite 17. Iyo twagiye mu mihango aba ari ikibazo kubera ko umuntu abura uko ahindura ibitambaro aba yibinze, byose tubikora basaza bacu bareba. Biratubangamira cyane leta ikwiye kudufasha basaza bacu bakuru bagahabwa aho kuba kandi natwe dukeneye ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

“Bishobora kubashora mu ngeso mbi”

Ntezirizaza Edouard ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Bukamba. Avuga ko ikibazo cyo kuraranya abana badahuje igitsina nawe akizi. Yaravuze ati: “Ni ikibazo gikomeye natwe nk’ababyeyi turabibona. Hari n’abo usanga bateranye inda, abandi bagahora mu makimbirane yo gushaka gufata abavandimwe babo ku ngufu. Ni ikibazo gikomeye ariko twabibwiye ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari karabizi.”

Mukanyirigira Chantal, ni umubyeyi uvuga ko iki kibazo giteye inkenke. Ati: “Iki kibazo giteye inkeke cyane kuko kubona umusore urarana na mushiki we w’inkumi ni akaga gakomeye. Uretse no kuba byagira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bishobora no kubashora mu ngeso mbi, ejo ugasanga barabyaranye kandi ari abavandimwe.”

         Mukanyirigira Chantal
Umuyobozi w’Akagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, Uwizeyimana Chantal, avuga ko iki kibazo bagikoreye ubuvugizi.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abagize umuryango baba mu nzu ari benshi bigatuma abana badahuje igitsina bararana twagikoreye ubuvugizi ku karere. Mu minsi ishize haje itsinda rivuye ku Karere baje kureba uko abasore bakubakirwa ntibakomeze kubana n’imiryango yabo.”

Havugimana Joseph Curio, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko umugudugudu wa Ngondore wubatswe mu myaka irenga 20 ishize. Ati : “Uriya mudugudu wubatswe hambere hagimijwe gutuza abaturage badafite ubushobozi mu mudugudu kugirango begerezwe ibikorwa remezo. Birumvikana imiryango yagiye yaguka. Icyo nakubwira nuko hari gahunda yo kwagura uriya mudugudu, abasore bari gushaka bagashakirwa aho batura.”

Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyamuntu n’ubuzima bw’imyororokere (Psycho-sexologue) Dr Gakwaya Albert, yavuze ko hari ingaruka zitandukanye zishobora kuba ku bangavu n’ingimbi bava inda imwe igihe bararana.

Yaravuze ati: “Byangiza amarangamutima yabo ku buryo urukundo rusanzwe rwa kivandimwe rushobora kuvamo rwa rukundo rusanzwe rw’umukobwa n’umuhungu bari muri iriya myaka. Si ibyo gusa kandi kuko bishobora no kwica amarangamutima yabo ku buryo usanga wa mukobwa na wa musore bava inda imwe, badakozwa iby’urukundo rwo muri iriya myaka, ahubwo ugasanga bahorana ikintu cyo kwitwararika, urungano rwabo bakarubonamo abavandimwe.”

Dr Albert Gakwaya 

Uyu muganga yakomeje atanga inama y’uko mu gihe bidashobotse ko abana b’abakobwa barara mu cyumba cyabo ngo n’ab’abahungu barare mu cyabo cyumba, ababyeyi bakwiye gutandukanya uburiri bwabo, cyangwa se bamwe bakabasasira mu ruganiriro.

 

Related posts

Case files of 4,698 defendants for mismanagement of public funds in five years

Emma-Marie

Ishyamba si ryeru mu Mujyi wa Moscou

Emma-Marie

Col Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar