Image default
Mu mahanga

Nigeria: Indege yaguriwe Perezida Tinubu yaciye igikuba

Abanya-Nigeria benshi barakaye cyane nyuma yuko Perezida Bola Tinubu aguriwe indege nshya, mu gihe ubukungu bw’iki gihugu burimo kunyura mu makuba ya mbere mabi abayeho mu myaka irenga 20 ishize.

Iyo ndege iguzwe nta byumweru bibiri bishize abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda mu bice bitandukanye by’igihugu mu myigaragambyo yo kwamagana inzara ikomeje kwiyongera n’ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka.

Mu mwaka ushize, Tinubu yatorewe kuyobora iki gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika.

Yashyizeho amavugurura menshi mu bukungu, harimo no gukuraho inyunganizi (cyangwa nkunganire) ya leta ku bitoro. Ibyo byatumye habaho izamuka ry’ibiciro riri hejuru, kuri ubu riri ku kigero kirenga 30%.

Perezida Tinubu yavuze ko ayo mavugurura yari ngombwa mu rwego rwo kugabanya amafaranga leta ikoresha no gutuma habaho iterambere ry’igihe kirekire.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, Perezida wa Nigeria yatangaje igabanuka rya 60% ku ngano y’ingendo z’akazi z’abategetsi, barimo n’ibyegera bye.

Ariko ku wa mbere, Perezida Tinubu yagiye mu Bufaransa akoresheje indege nshya aherutse kubona yo mu bwoko bwa Airbus A330. Iyo ndege ni yo nyongera ya vuba aha ku ndege za perezida zirenga eshanu.

Ikiguzi cy’iyo ndege nticyahishuwe, n’impamvu y’urugendo rwe ntiyahishuwe.

@Fdmlearn, ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko bidakwiye kuba Abanya-Nigeria barimo gusabwa kwizirika umukanda, mu gihe leta irimo kugurira perezida indege nshya.

@RealOlaudah, undi ukoresha urubuga rwa X, we yari arakaye cyane.

Yagize ati: “Mureke tubwizanye ukuri. Igurwa ry’indege nshya ya Airbus ya Perezida Tinubu ku giciro cya miliyari 150 z’ama naira [angana na miliyari 128Frw] mu gihe hari ubucyene bwinshi, inzara… bigaragaza ububi no kwikunda, kwinezeza no kudatekereza ku byago Umunya-Nigeria wo hasi arimo rwose.”

Ariko undi ukoresha izina rya @Timi_The_Law ku rubuga X, we ashyigikiye icyemezo cya perezida. Avuga ko iyo ndege atari iye ku giti cye, ahubwo ko ari iy’ibiro bya perezida.

Yatangaje ati: “Icyemezo cya Tinubu cyo kugura indege nshya ni cyiza. Indege ni iy’ibiro bya perezida, ndetse n’abaperezida bazaza nyuma ye bazaryoherwa na yo [bazayikoresha].”

Ntibizwi niba abadepite baremeje igurwa ry’iyo ndege, itaratangajwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Mu itangazo ku rubuga X, Bayo Onanuga, umujyanama wa perezida ku itangazamakuru, yavuze ko iyo ndege nshya mu by’ukuri izatuma habaho kuzigama amafaranga.

Mu itangazo rye, hari aho yagize ati: “Iyi ndege nshya, yaguzwe ku giciro kiri hasi cyane y’icyo ku isoko, ituma Nigeria yizigamira amafaranga menshi cyane ajyanye no kuyitaho n’ikiguzi cy’ibitoro, abarirwa muri miliyoni z’amadolari [y’Amerika] buri mwaka.”

Iyo ndege nshya ya perezida yashyikirijwe leta ya Nigeria mu gihe cya vuba aha gishize, nyuma yuko yari yafatiriwe na kompanyi yo mu Bushinwa, Zhangson Investment Co. Limited.

Iyo kompanyi yari yemerewe n’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa gufatira imwe mu mitungo ya leta ya Nigeria, nyuma y’amakimbirane ajyanye n’ishoramari iyo kompanyi yari ifitanye na leta ya Ogun, imwe mu zigize Nigeria, yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Iyo ndege imaze imyaka 15, ivugwa ko irimo umwanya munini wagenewe abanyacyubahiro, ndetse isimbuye indege y’iki gihugu yo mu bwoko bwa Boeing BBJ 737-700, imaze imyaka 19.

Mbere, abategetsi bo muri Nigeria bavuze ko indege za perezida zikoreshwaho amafaranga menshi yo kuzitaho kubera imyaka zimaze.

Muri Kamena (6) uyu mwaka, abadepite bagiriye leta inama yo kugura indege ebyiri nshya za perezida na visi perezida, bavuga ko izishaje zidatekanye.

New presidential jet for Tinubu: Wetin we know about di new plane Nigeria president fly to France with - BBC News Pidgin

Mu kwezi gushize, abadepite batoye ingengo y’imari y’inyongera, igamije kongera ingengo y’imari y’umwaka wa 2024, ikava kuri tiriyari 28.7 z’ama naira, ikagera kuri tiriyari 35.06 z’ama naira.

Ntibizwi niba igurwa ry’iyo ndege nshya ryarongewe muri iyi ngengo y’imari.

BBC yasabye perezida wa sena n’ibiro by’umujyanama ku mutekano w’igihugu kugira icyo babivugaho ariko ntirabona igisubizo.

@BBC

Related posts

Ukekwaho kurasa abantu mu kivunge yacakiwe

Emma-Marie

Uganda: Abadepite barashinja iserukiramuco rya’Nyege Nyege’ kubiba ubusambanyi

Emma-Marie

Umugeni uherutse kurashisha imbunda mu bukwe bwe arahigwa bukware

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar