Image default
Amakuru Politike

Gatabazi na Gasana ntibakiri ba Guverineri

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel bahagaritswe ku mirimo.

Itangazo rivuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rihagarika aba ba Guverineri riragira riti :

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko numero 14/2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9,

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho.

Bikorewe i Kigali kuwa 25 Gicurasi 2020.

Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika , Paul Kagame

Related posts

Abakobwa 4 baherutse kwerekana imyanya yabo y’ibanga kuri Instagram beretswe itangazamakuru

Emma-marie

Gisagara: Bamuhaye Frw 2000 ngo akure ingurube mu musarane apfiramo

Emma-marie

Rwanda: Impunzi z’abarundi zirenga 500 zizataha ejo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar