Image default
Abantu

Gicumbi: Hatoraguwe umurambo w’umusore

Uyu musore witwa Uzayisenga Emile w’imyaka 30, amakuru avuga ko kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022 yabyutse mu gitondo agiye gusura icyokezo cye cy’amakara kiri mu Murenge wa Mutete mu Kagari ka Mutandi mu Mudugudu wa Gatare.

Abo mu muryango we bavuga ko uyu musore wabanaga na Se umubyara, batunguwe no kumva ko habonetse umurambo we kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 ufite ibikomere mu ijosi bikekwa ko yanizwe n’abagizi ba nabi.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko wari ufite ibikomere mu ijosi bigaragara ko yanizwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Yves Nduwumuremyi yabwiye UMUSEKE ko uyu musore yasanzwe yapfuye hakaba hataramenyekana icyamwishe mu by’ukuri.

Avuga ko abaturage muri rusange bari mu gahinda n’akababaro bakaba bakomeje kubafata mu mugongo.

Ku bivugwa n’abaturage ko uyu musore bigaragara ko yanizwe, Gitifu w’Akagari ka Kabuga yagize ati “Ibyo ntabwo tubizi, RIB yari ihari iri gukora akazi kayo bizava mu iperereza RIB yakoze.”

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abakekwaho urupfu rw’uyu musore barimo uwitwa Nsanzimana Kadomo, Bizimana, Ntegiryejo Gerard n’uwitwa Ndayambaje w’imyaka 35.

Abafashwe bakekwaho urupfu rwa Uwizeyimana Emile bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Related posts

UN ivuga ko abagera ku 400.000 bamaze guhunga bava i Goma

EDITORIAL

Bagosora yapfuye

EDITORIAL

Nyuma yo kubyara hari abagore basubira mu kazi igitaraganya batonkeje abana uko bikwiye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar