Image default
Abantu

Hakuzimana Abdou Rashid ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid, akaba acyekwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Ubutumwa RIB yanditse buragira buti “Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

USA: Umuhanzi Kenny Rogers yapfuye

Emma-marie

Kenya: Umugabo wakwirakwije ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus yatawe muri yombi

Emma-marie

When culture meets activism in quest for gender equality

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar