Image default
Amakuru

Hari abari kuva kuri Twitter bajya kuri Mastodon

Nyuma y’uko Elon Musk afashe Twitter, bamwe mu bayikoresha barimo gushaka izindi mbuga bajyaho. Rumwe mu rwabyungukiyemo ni Mastodon. Ese uru ni ubwoko ki? 

Uru rubuga ubu ruravuga ko rufite abarukoresha 655,000 – barimo abarenga 230,000 barugiyeho mu cyumweru gishize.

Mastodon igaragara nka Twitter konti z’abayikoresha zandika amakuru (bita “twoots”), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).

Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.

Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini w’abantu bashya.

Mastodon igaragara nka Twitter konti z’abayikoresha zandika amakuru (bita “twoots”), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).

Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.

Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini w’abantu bashya.

Mastodon igaragara nka Twitter – konti z’abayikoresha zandika amakuru (bita “twoots”), ugashobora gusubiza, gukunda(like) cyangwa kuyakwirakwiza(re-post), kandi abariho bashobora gukurikirana(follow).

Iyo ni imwe mu mpamvu rurimo kwigarurira abantu bashya, ariko rwateye urujijo bamwe mu barimo kurwiyandikishaho.

Uru rubuga rumaze imyaka itandatu ariko ubu rurimo kugorwa no kwakira umubare munini w’abantu bashya.

Ibi ni bimwe mubyo wamenya kuri rwo

Icya mbere ugomba gukora ukijya kuri Mastodon ni uguhitamo ‘server/serveur’(ububiko). Hari nyinshi, bigendanye n’igihugu cyangwa umujyi.

Iyo wajyaho yose ntabwo ari ibintu birenze kuko uzashobora gukurikirana n’abari ku zindi, ariko ibyo biguha abantu uheraho bari hafi yawe bashobora gutangaza ibintu byakureba.

Zimwe muri ‘servers’ z’uru rubuga zikunzwe cyane – nka social na UK – ubu zirimo kugenda buhoro kubera ubusabe bunini.

Ryan Wild, urimo kuyobora ‘server’ ya Mastodon ya UK biciye muri kompanyi ye Superior Networks, avuga ko abantu 6,000 bagiyeho mu masaha 24 bikaba ngombwa ko baba bahagaritse kwakira abashya.

‘Server’ uhisemo iba kimwe mu bigize ‘user name’ yawe urugero  nakoresheje izina ryanjye kuri Twitter, zsk, mpitamo server ya UK, ‘user name’ yajye iba @zsk@mastodonapp.uk. iyo niyo ‘address’ yanjye hariya – niyo wanshakiraho.

Iyo muri kuri ‘server’ imwe ushobora gushakisha ukoresheje izina ry’umuntu gusa, ariko iyo muri kuri ‘servers’ zitandukanye uzakenera address yose y’uwo ushaka.

Bitandukanye na Twitter, Mastodon ntabwo izakurangira abantu wakurikirana.

 Ushobora no gushakisha ‘hashtags’.

Kuki hariho ‘servers’?

Mastodon ntabwo ari urubuga rumwe. Ntabwo ari “ikintu” kimwe kandi ntabwo ari urw’umuntu umwe cyangwa kompanyi. Izo ‘servers’ zose zihurijwe hamwe zigakora ‘network’ imwe, ariko zifitwe n’abantu n’ibigo bitandukanye.

Ibi byitwa ‘decentralised’, kandi hari benshi bakunda ubu buryo kuko ntibushobora kugengwa n’umuntu cyangwa ikigo kimwe, ntiwabugura cyangwa ngo ubugurisha.

Gusa ikibazo cy’ibi ni uko uba n’ubundi ugengwa n’umuntu cyangwa ikigo kigenzura ‘server’ uriho – mu gihe bakwanzura kuyireka, utakaza konti yawe.

Mastodon irimo gusaba ba nyiri ‘servers’ guha abaziriho amezi atatu y’integuza mu gihe baba bafashe umwanzuro wo kuzifunga.

Umuntu washinze Twitter, Jack Dorsey, arimo gukora kuri network yitwa BlueSky – kandi nawe arifuza ko izaba ‘decentralised’.

Mastodon ikora igenzura gute?

Umuntu ashobora gutanga ikirego kubera ubutumwa runaka kuri ba nyiri ‘server’.

Niba ari amagambo y’urwango cyangwa ubutumwa butemwe ba nyiri ‘server’ bashobora kubisiba – ariko ibyo ntibivuze ko buba busibwe ahantu hose.

Bizaba ikibazo gikomeye mu gihe uru rubuga rwakomeza kuba runini.

Hariho amatangazo yamamaza?

Hoya. kugeza ubu ntayo nubwo ntacyakubuza kwandika ubutumwa bwamamaza kompanyi yawe cyangwa ibicuruzwa.

Mastodon kandi ntabwo itanga uburyo nk’ubwa Twitter bwo kureba ubutumwa bwinshi – muri rusange ubona gusa ibyo abo ukurikira barimo kuvuga.

Kuyikoresha ni ubuntu?

Biterwa na ‘server’ uriho  zimwe zisaba inkunga, kuko zitishyurwa, ariko muri rusange ni ubuntu.

@BBC

Related posts

Bosenibamwe yitabye Imana

Emma-marie

Gatsibo :Akanyamuneza ku bahinzi bahanganye n’imihindagurikire y’ibihe bakoresheje kuhira  

Emma-marie

Ugiye kugura urubuga rwa Twitter yamenyekanye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar