Image default
Amakuru

Ibiryo bya Kinyarwanda biribwa n’abifite muri Restaurent z’i Kigali

Aho bafatira amafunguro ‘Restaurent’ hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ibiryo bya Kinyarwanda biribwa n’abifite kubera igiciro gihanitse.

Ni saa sita n’iminota 30 ku isaha yo mu Rwanda, Umunyamakuru wa IRIBA NEWS yinjiye muri Restaurent iri mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko muri ‘Quartier commercial’ abaje gufata amafunguro ni urujya n’uruza, ariko kandi harimo n’abijujuta kubera igiciro gihanitse cy’ibiryo bya Kinyarwanda birimo: Imyumbati, igihaza,ibijumba,ibikoro, urunyogwe, ibitonore n’ibindi.

Kwiyarurira ifiliti, umuceli, isosi y’inyama n’ibishyimbo ni 2000FRW mu gihe ibya Kinyarwanda bakwarurira kandi ukishyura 3000FRW. Ibi biciro kandi twabisanze no mu zindi Restaurent zitwa ko ziciriritse ziri rwagati mu Mujyi wa Kigali

Ibiryo bya Kinyarwanda birahenda cyane 

Twaganiriye n’umugabo witwa Musa Kamili, avuga ko atumva impamvu ibiryo bya Kinyarwanda bihenda. Yavuze ati “Ntibyumvikana ukuntu ibiryo bya Kinyarwanda babigurisha 3000 FRW, ibindi bikagura 2000 frw, ikinyuranyo cy’amafaranga 1000  ni cyinshi rwose bisubireho.”

Hari n’umugore wanze kutubwira amazina ye wavuze ati “Imyumbati ibiri cyangwa ibijumba bibiri n’ikiyiko cy’urunyogwe hamwe n’utuboga ku kiyiko babigurisha ibihumbi 3000 FRW mu gihe uwiyaruriye agapakira isahane yishyura 2000FRw. N’ubwo bihenze ariko biragaragaza ko abantu basigaye bashaka kurya Kinyarwanda.”

“Si twe duhenda ni ibiciro bidutegeka”

Umugabo ufite Restaurent mu Mujyi wa Kigali, utifuje ko dutangaza amazina ye yavuze ko ataribo bahenda ibiryo bya Kinyarwanda, ahubwo ngo bagena igiciro bakurikije uko baba bahashye ku isoko.

Yavuze ati “Reka nguhe urugero 1kg cy’ibijumba ni 600FRw, imyumbati ni hagati ya 800-1000FRw, amashaza 1kg ni 3200FRw. Ku isoko igiciro kirahanitse cyane natwe rero tuba tugomba gushyiraho igiciro gituma twunguka.”

Yakomeje avuga ko ikindi gituma ibiryo bya Kinyarwanda bigura igiciro kiri hejuru y’ibindi, biterwa n’uko abantu basigaye bafite ubushake bwo kurya ibiryo bya Kinyarwanda kurusha mu myaka yashize bigatuma no ku isoko usanga abafite ama restaurant na za hotel babirwanira.

Muri Werurwe 2023, Umuryango ACORD Rwanda, watangije ubukangurambaga wise ‘Mpisemo ibiryo Nyafurika’ bugamije gukangurira Abanyarwanda kurya ibiryo byo muri Afurika, ibiryo gakondo, kandi ibihugu bikagira Politiki zishingiye ku biryo bya Afurika.

Icyo gihe, Umuyobozi wa ACORD Rwanda, Munyentwari François, yavuze ko ibiciro by’ibiryo bya Kinyarwanda bihenze cyane ku masoko kurusha ibiva hanze, ubu bukangurambaga bukaba bugamije gukangurira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, gukoresha ibiryo byo muri Afurika mu rwego rwo kubiha agadiro no kubisigasira ngo bitazacika.

 iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Goma: Abaturage bategetswe kwimuka igitaraganya

Emma-Marie

Leta y’u Rwanda yigomwe ‘amahooro’ y’ibikomoka kuri peterori

Emma-Marie

“Biteye isoni kuba umwana wabyariye mu rugo agihabwa akato” HDI

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar