Image default
Abantu

“Ikinyarwanda cyamize Ikirundi mu Barundi bahungiye mu Rwanda”

Hasohotse igitabo cyerekana uburyo ururimi rw’Ikinyarwanda rwamizi urw’Ikirundi mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.

Icyo gitabo kiswe Imbaraga ikinyarwanda gifite mu kumira ikirundi cyangwa se ‘Inkomezi Ikinyarwanda gifise mu kumira Ikirundi” cyanditswe na Patience David Mbonabuca, wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mbonabuca wanditse icyo gitabo asobanura ko benshi mu Barundi bari mu Rwanda  bibagirwa ikirundi atari ku bwende bwabo, ahubwo bitewe n’akazi ndetse n’imibereho barimo, agasobanura ko kwibagirwa ururimi kavukire cyangwa kutaruvuga neza bijyana no guta umuco gakondo.

Ibi binashimangirwa n’abahanga mu by’amateka bihaye gahunda yo kwigisha umuco gakondo w’ikirundi mu Rwanda. Nyamara, bamwe mu babyeyi bafite abana biga, babona ko bitoroshye ko umwana yakomeza kuvuga ikirundi cy’umwimerere mu gihe atari muri icyo gihugu.

SRC:VOA

 

Related posts

Rutsiro: Uwimana ucyekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi

EDITORIAL

Burera: Umugabo yiyahuye asiga avuze iryo yaboneye mu rushako

Emma-marie

Ibyo ‘Sarah Baartman’ yakorewe n’abakoloni ni agahomamunwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar