Image default
Amakuru

Imibiri irenga 100 y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi yataburuwe mu byobo i Nyamirambo

Imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni yo imaze kuboneka mu byobo yajugunywemo. Ni mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Aharimo kuvanwa iyi mibiri ni hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw’uwitwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wari wahashyize bariyeri.

Uyu Simbizi yahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi aza gufungwa, aho yaje no gupfira muri gereza.

RBA yavuze ko kugeza ubu inzego z’ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muyri ibyo byobo.

Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.

Hashize imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana.

Biravugwa kandi ko uwabaye umuyobozi mu nzego z’ibanze, uri mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha, yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke.

Kera kabaye, ngo yaje kubiganiriza umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Nyagatare: Bamwe mu bana basiramuwe ku buntu babuze uko bipfukisha

Emma-marie

Kayonza: Ucyekwaho gukwirakwiza urumogi ari mu maboko ya Polisi

EDITORIAL

Key Autumn/Winter 2017 Fashion Trends You Need To Know About

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar