Image default
Politike

Impinduka mu Gisirikare cy’u Rwanda

Juvénal Marizamunda ubu ni we Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda mushya, mu gihe Liyetona Jenerali Mubarakh Muganga ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), nkuko biri mu mpinduka Perezida Paul Kagame yakoze no mu rwego rw’ubutasi.

Marizamunda, usimbuye kuri uwo mwanya Jenerali Majoro Albert Murasira, yari asanzwe ari umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora, rushinzwe imfungwa n’amagereza.

Lt Gen Muganga, usimbuye Jenerali Jean Bosco Kazura, we yari asanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi wari usanzwe ari umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, ni we wasimbuye Lt Gen Muganga ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Izi ni impinduka zitabaho kenshi mu ngabo z’u Rwanda aho minisitiri w’ingabo asimbuzwa ataramara imyaka itanu, n’umugaba w’ingabo agasimburwa ataruzuza imyaka ine mu mirimo, kandi bakavanwaho icyarimwe.

Impamvu y’izi mpinduka ntiyatangajwe mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya perezida mu ijoro ryo ku wa mbere, kandi mu mpinduka nk’izi zabaye mbere rimwe na rimwe Perezida Kagame ubwe ni we wakomozaga ku mpamvu yakoze impinduka.

Muri izo mpinduka kandi, Col Francis Regis Gatarayiha yagizwe umukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare, mu gihe Jean Bosco Ntibitura yabaye umuyobozi mukuru (Director General) ushinzwe umutekano mu gihugu mu rwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (NISS).

Brigadiye Jenerali Evariste Murenzi yagizwe umukuru w’urwego rw’igihugu rw’igorora, asimbura Marizamunda.

Jenerali Majoro Alex Kagame yabaye umukuru w’ibikorwa bya gisirikare muri Mozambique, mu gihe Koloneli Théodomir Bahizi ari we ukuriye ibijyanye n’urugamba rwo muri Mozambique.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga (7) mu 2021, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique ku busabe bwa leta y’icyo gihugu kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zari zarigaruriye ibice byinshi byo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yaherukaga guhindurwa mu kwezi kw’Ugushyingo (11) mu 2019, ubwo Jenerali Kazura, icyo gihe wari Jenerali Majoro, yazamurwaga mu ntera mu mapeti agasimbura Jenerali Patrick Nyamvumba, wari uri kuri uwo mwanya kuva mu 2013.

Jenerali Majoro Murasira we yari Minisitiri w’ingabo kuva mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 2018, umwanya yagezeho asimbuye Jenerali James Kabarebe wari uwumazeho imyaka umunani.

@BBC

Related posts

Jeannette Kagame yagaragaje uburyo Umuryango ari ‘Isooko’ ivomwamo imbaraga mu bihe bikomeye

Emma-marie

FDLR iracyekwaho kwica abarinzi 12 ba parike ya Virunga

Emma-marie

Abadepite n’abasenateri basanga umwanzuro w’Inteko y’u Burayi ari ikinyoma cyambaye ubusa

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar