Image default
Imyidagaduro

Inyungu za Miss Rwanda 2020 ntizizacungwa na Rwanda Inspiration Back Up

Nishimwe Naomie, watorewe kuba Miss Rwanda 2020 yavuze ko azicungira inyungu ze, yanga ko zicungwa na Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda. 

Mu itangazo Nishimwe Naomie yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter, yavuze ko azicungira inyungu ze mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2020 ariko ngo azakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up.

Iribanews, twagerageje kuvugisha Miss Nishimwe ngo tumenye impamvu yatumye afata iki cyemezo ntibyadukundira kuko inshuro zose twagerageje kumuvugisha kuri telephone ye igendanwa ntibyadukundiye. Naramuka yemeye kutuvugisha tuzabibagezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.

Miss Naomie Nishimwe niwe uzacunga inyungu ze

Si ubwa mbere umukobwa watorewe kuba Miss Rwanda afata icyemezo cyo kwicungira inyungu ze, kuko n’uwabaye Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane nawe yari yaragifashe.

Tariki ya 23 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomi yambitswe ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu Rwanda, ahize bagenzi be bagera kuri 19. Akaba yarasimbuye kuri uyu mwanya Nimwiza Meghan wari umaranye umwaka iri kamba,

iribanews@gmail.com

 

Related posts

Madonna avuga ko yasambanyijwe n’uwari umufiteho ububasha

Emma-marie

Imyaka 10 irashize Butera Knowless yinjiye mu muziki

Emma-marie

Umuziki wa Rumba wanditswe mu murage wa UNESCO

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar