Image default
Ubuzima

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bamerewe bate?

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abaturage 7 bamaze kumenyekana ko bafite icyorezo cya Coronavirus ubu bari kwitabwaho n’abaganga babihuguriwe ku buryo ubuzima bwabo bumeze neza.

Minisante yavuze ko aba barwayi bari kwitabwaho ahantu habugenewe mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya kiri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ivuga ko ifitiye icyizere ubuvuzi bari guhabwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo mu Rwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda, (RBC),  Dr José Nyamusore avuga ko ubuzima bw’aba baturage bumeze neza, bakaba babona akanya ko siporo.

Avuga ko aba barwayi bari gutanga urutonde rw’abo bahuye na bo bose, bagahamagarwa ngo na bo bavuge uko bamerewe.

Uwo basanze hari ufite ibimenyetso bya Coronavirus, birimo inkorora, ibicurane, umuriro no gucika intege, ahabwa inama zo kujyanwa kwa muganga basanga yaranduye virusi ya Corona akajyanwa  ahanti habugenewe.

Mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya niho abarwaye Coronavirus mu Rwanda barwariye

Minisiteri y’Ubuzima ifite ahantu 4 hashobora gushyirwa uwaketsweho iyi ndwara cyangwa uwo yagaragayeho, akaba yashyirwa ahabugenwe agakurikiranwa mu  buryo bwihariye, akanahamara igihe runaka.

Uretse ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya cyateganyijwemo ibyumba 50, hari no Bitaro  bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe hari ibyumba 25,  hakaba n’Ibitaro bya Kabgayi bifite ibyumba 120, byagenewe abanduye iki cyorezo cya Coronavirus.

Ni mu gihe no mu bindi bitaro mu Gihugu hose hagiye hateganywa ibyumba bigenewe kwakira uwagararahp iyi ndwara.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzirna umwegereye.

iribanews@gmail.com

Related posts

Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y’umwijima

Emma-Marie

Ikifuzo cya bamwe mu bagira isoni zo kugura agakingirizo

Emma-Marie

Abagabo bananiwe kwifata bagendane agakingirizo- Vice Mayor Kirehe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar