Image default
Amakuru

Kamonyi: Umwarimu aracyekwaho gusambanya abanyeshuri

Ntivuguruzwa Deogratias w’Imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri station ya RIB ya Mugina, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.

Ntivuguruzwa wigishaga kuri Groupe Scolaire Ruyumba, yafunzwe tariki ya 26 Gashyantare 2021, akaba akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa kane, n’undi w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Gatatu.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye Kigali Today, ko uyu mugabo usanzwe atuye mu Karere ka Kamonyi , Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabashumba. Nahamwa n’iki cyaha azahabwa igihano cy’igifungo cy’Imyaka iri hagati ya 20 na 25.

Mu butumwa umuvugizi wa RIB yageneye Abanyarwanda, yagize ati RIB irihanangiriza abantu bagifite imico mibi yo gusambanya abana. Uwo ari we wese uzafatirwa muri ibi byaha amategeko azakurikizwa abiryozwe.”

Dr Murangira kandi yongeye gushishikariza abantu bose bafite mu nshingano kurera abana ko ntawe ukwiye guhishira ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, abibutsa ko uzahishira icyaha nk’iki na we amategeko azamukurikirana nk’umuntu wahishiriye icyaha cy’ubugome.

SRC:KT

Related posts

Umukozi wa REG yaguwe gitumo yakira ruswa

EDITORIAL

Imiryango myinshi yazimye muri Jenoside yabaga muri ‘Zone Turquoise’ – Ubushakashatsi

Emma-marie

Nyaruguru yabaye iya mbere mu kwesa imihigo Rusizi iba iya nyuma

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar