Image default
Abantu

Karongi: Hari abasambanya abana ntibabiryozwe-Video

Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Karongi barasambanywa bakanaterwa inda bari munsi y’imyaka 18, ababyeyi babo bakaryumaho ntibatange ikirego, ku rundi ruhande hari n’abakobwa bahishira ababasambanyije kubera ibikangisho babashyizeho.

Umwe mu bakobwa bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mubuga (amazina ye twirinze kuyakoresha muri iyi nkuru), ufite imyaka 19 y’amavuko, mu Kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS yavuze ko nyuma yo gusambanywa agaterwa inda afite imyaka 17 y’amavuko, iwabo batigeze batanga ikirego.

Yavuze ati: “Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina nahise njya kwa mama wacu i Kigali, niho namenyeye ko ntwite. Mbibwiye Mama wacu arambwira ngo nimbura ubwenge ni akazi kanjye. Mubaza ubwenge avuga ubwo ari bwo, arambwira ngo ni ukuyikuramo ndamuhakanira.”

Yakomeje avuga ko yahise asubira iwabo i Karongi, agezeyo nyina aramubwira ngo : “Nyabarongo niba waribagiwe ahantu iri, nzahakwereka […] Iyo umaze kubyara, uko umubyeyi yagufataga mbere siko akomeza kugufata. Maze kubyara umwana yararaga arira (mama) akambwira ngo icyo cyana singishaka hano.”

“Nibamara kumufunga se ubundi azagufasha ?”

Uyu mukobwa yabajijwe niba nyuma gusambanywa agaterwa inda hari ikirego cyatanzwe. Arasubiza ati : “Umuntu niba yarayiguteye ntayemere akaba ashaka ko uyikuramo[ …] ubundi iyo ugiye kurega bahita bamufunga. Nibamara kumufunga se ubundi azagufasha cyangwa uzunguka iki? njye rero narabirebye ndavuga nti n’ubundi naba ndi guhombere ubusa reka mureke umwana wanjye azakura.”

Uwineza Ange, utuye mu Murenge wa Rubengera bamuteye inda afite imyaka 16, ubu afite imyaka 20 y’amavuko. Avuga ko uwamuteye inda iwabo bahisemo kutamukurikirana mu butabera.

Ati: “Twabibwiye ubuyobozi barambwira ngo bagiye kumushaka, aho bamuboneye mu rugo barambwira ngo nibashaka bamwihorere n’ubundi ntacyamuvaho ntashobora no gutanga mituelle.”

Mu Murenge wa Rubengera hari undi mukobwa wabyaye afite imyaka 16, ubu afite imyaka 21 y’amavuko. Yabwiye IRIBA NEWS ko atigeze abwira ababyeyi be n’ubuyobozi uwamuteye inda, kubera ibikangisho yashyizweho. Yadusabye ko kudatangaza amazina ye.

Yaravuze ati: “Yansambanyije mfite imyaka 16. Ubu umwana nabyaye afite imyaka itanu. Mama yambajije uwanteye inda sinamumubwira n’ubuyobozi bwaramumbajije sinamuvuga, kandi ndamutse muvuze uhhm (asuhuza umutima) aho kugirango umwana wanjye agire ibibazo cyangwa nanjye mbigire nzakomeza ncececeke.”

Hakizimana Leon, ni umukozi w’umuryango We act for Hope mu Karere ka Karongi. Avuga ko mubyo uyu muryango ufasha abakobwa batewe inda harimo no kuzamura imyumvire.

Yagize ati: “Aba bana usanga baragiye baterwa inda n’abantu bafitanye amasano ya hafi. Umwana yatewe inda na nyirarume, ese arajya kumushyira hanze? ababyeyi ugasanga barabizinzikanyije. Iyo turimo gukora imenyekanisha dutumira abayobozi kugirango baze bumve ibyo bibazo byose bafashe abana kugirango babone ubutabera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko hari ababyeyi biyunga n’ababasambanyirije abana.

Yaravuze ati: “Iyo bagiye kwiyunga biyunga igihe gito, hari igihe wa mugabo abahinduka bakagaruka kurega bati ‘wa mugabo ibyo yari yemeye guha umwana ntabwo akibitanga nyabuneka nimudufashe’. Biba bisaba kuganira n’ababyeyi b’abana no kuzamura imyumvire y’abana kugirango bumve ko ibyakozwe ari icyaha kigomba guhanwa n’amategeko. Icya kabiri, wa mwana wavutse atabigizemo uruhare, afite uburenganzira bwo kumenya se, se nawe afite inshingano zo kumwitaho kugirango azavemo umunyarwanda mwiza.”

  Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine

Kuva muri Nyakanga 2023 kugeza Kamena 2024, abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 377 bo mu Karere ka Karongi batewe inda.

Imibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report) dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2023, igaragaza ko abakobwa 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 babyaye mu mwaka wa 2023.

Iyi yatangajwe muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abakobwa batewe inda mu 2023 ari 19,406, biganjemo abari hagati y’imyaka 15 na 19.

Iyi raporo kandi igaragaza ko impinja 75 zavutse ku babyeyi bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14, ndetse no mu 2022 hari hagaragaye impinja 102 zavutse ku bakobwa bataruzuza imyaka 15.

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko nanone itarenga makumyabiri n’itanu (25).

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

Abagabo 5 barimo n’umupolisi bakurikiranweho kwiyitirira inzego zishinzwe umutekano

Emma-marie

Vital Kamerhe yagizwe umwere

EDITORIAL

Kamonyi: Haravugwa umuyobozi ukubita abashakanye bari mu gikorwa cyo ‘gutera akabariro’

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar