Image default
Abantu

Kigali: Hari umugore uvuga ko yatwise akabyara atakoze imibonano mpuzabitsina

Mukantwali Clarisse wo mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko yatwise akabyara umwana muzima atakoze imibonano mpuzabitsina, avuga n’ubundi buzima bushaririye yanyuzemo kugeza ubu nyuma y’uko ababyeyi be bajya gusengera mu barangi.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukantwali Clarisse, utuye mu Gatare Inyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, mu kiganiro yagiranye na  ISIMBI TV, yavuze ko mu 2004 yabyaye umwana we wa mbere afite imyaka 16 y’amavuko kandi ko mu gusama kwe atari yakoze imibonano mpuzabitsina mu buryo bweruye.

Yagize ati “Nigaga Kabuga High School[…]nza gukundana n’umuhungu ari nawe mugabo wanjye tubana ubu, noneho rimwe tuza gufunga inguni turasomana arangije arambwira ngo reka arangize kurangiza ntabwo nari nzi ibyo aribyo ashyira inyuma ya sous- vêtement ‘ikariso’ ama spermatozoide ‘amasoho’ amenekaho inyuma ya sous- vêtement numva ibintu bimenetseho sinabitindaho kuko sinari nanabizi.”

“Ndagenda ngeze muri ‘dortoire’ ndihanagura, ukwezi kwa mbere mbura imihango, ukwa kabiri mbura imihango ukwa gatatu mbura imihango ukwezi kwa kane numva umwana arimo arakina namenye ko ntwite ari uko inda ifite amezi ane[…] nayibyayemo umwana muzima w’umuhungu ubu yiga muwa gatatu w’amashuri yisumbuye.”

Nyirabayazana w’uruhuri rw’ibibazo mu muryango wa Mukantwali

Mukantwali, avuga ko ari imfura iwabo, akaba avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa bane n’abahungu babiri. Yakuze asanga iwabo bafite resitora mu Gakinjiro ndetse ngo bari barubatse n’inzi mu nyungu zayivuyemo.

Igihe cyarageze barahomba, nyina yagiriwe inama n’umugore w’inshuti ye yo kujya gusengera ahitwa mu Miduha (ni mu karere ka Nyarugenge) mu barangi kugirango babatsindire inyatsi.

Asobanura abo barangi yagize ati “Babita abarangi, abashwekuru, abacwezi[…]bavuga ko bavura ariko igihe nahamaze nta muti nigeze mbona bakoresha. Baratujyanye twese mu rugo tukajya tujya gusengerayo mu gihe cy’amezi atatu ibintu byari bimaze kugaruka, iwacu bagura n’imodoka bagira amafaranga menshi cyane ya resitora imwe ivamo amaresitora atatu baguramo n’ikindi gipangu. Ibya satani birihuta cyane ninako bigenda vuba.”

Yakomeje avuga uburyo umuryango w’iwabo wose wagiranye igihango n’abarangi ndetse ngo banabaciye indasago mu gatuza no mu bitugu, ariko baje gushwana bapfuye ko nyina yashakaga kwinywera akayoga gacye kandi ubusanzwe inzoga ni ikizira mu barangi. Nyina yarivumbuye yanga gusubira mu barangi kugirango abone uko azajya yisomera ku kayoga.

Nyina yaje gukora impanuka, abarangi babwira Se ko icyo ari igihano bamuhaye kuko yabasuzuguye, Se ngo abyumve nawe ahita areka kongera kujya gusengera mu barangi. Kuva ubwo iby’iwabo byasubiye irudubi, ubutunzi bwose bari bafite burayoyoka, amazu baragurisha, bajya gushakira ubuzima i Burundi naho biranga bagaruka mu Rwanda.

Yakomeje ati “Iyo ugiye mu barangi ukabavamo baguteza ibibazo[…] ubuzima bwaratunaniye murumuna wanjye unkurikira nawe aba baba bamuteye inda, undi nawe ajya kubana n’umugabo ufite abandi bagore 3 i Bugange[…] imyaka 10 irashize papa avuye mu rugo dutegereza ko agaruka turaheba ntituzi niba akiriho cyangwa yarapfuye.”

Mukantwali ubu afite abana batatu yabyaranye na wa musore wamuteye inda batakoze imibonano mpuzabitsina, kubaka urugo ngo ruhame nabyo byaramunaniye, kuko ngo uyu mugabo bamaze gutandukana inshuro nyinshi bakongera bagasubirana. Avuga kandi ko uyu mugabo we amaze gufungwa inshuro zirenze imwe azira ibyaha bitandukanye.

Uko yabaye indaya

Ubuzima bwamubereye umubirizi, akajya acumbika hirya no hino kugeza ubwo yagiye gukora mu kabari, ahigira uburaya yamazemo imyaka ine, akaba yarabuvuyemo 2018.

Ashimana Imana ko yamurindiye muri ubwo buzima akabuvamo ari mutaraga, akaba yicuza icyatumye ababyeyi bajya mu barangi kuko aribyo byabaye inkurukizi y’ubuzima bushaririye we n’umuryango we babayemo kugeza magingo aya.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

“Saa 15:00 niyo saha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye”

Emma-marie

Rubavu: Abapadiri 3 bavuka mu muryango umwe

EDITORIAL

Gatsibo: Haravugwa umusore wapfiriye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar