Ikibazo cyo kwishyuza no kwishyurana mu madovize gikomeje kuba imbogamizi kuri bamwe mu baguzi mu Mujyi wa Kigali cyane cyane abakodesha inzu haba iz’ubucuruzi n’izo guturamo, bavuga ko uyu ari umutwaro ukomeye cyane ko ayo bishyura agenda ahindagurika.
Umwe muri aba bakodesha yagize ati: “Idorali rihora rihindagurika. Uyu munsi unkodesheje ku madorali 1000 ubwo ni Miliyoni imwe na 400 mu mafaranga y’u Rwanda, ukwezi gukurikira rishobora kuzamuka nkakwishyura Miliyoni imwe na 600. Bishyuze mu manyarwanda kuko nayo afite agaciro niba ari miliyoni bigume ari miliyoni y’Amanyarwanda.”
Abasesengura iby’ubukungu nabo bagaragaza ko iyo kwishyurana mu madovize bikomeje kwiyongera, ubukungu bw’Igihugu buhungabana.
Straton Habyarimana, impuguke mu by’ubukungu, agira ati “Ifaranga rita agaciro bitewe n’uko icyizere cyo kuyakoresha kigenda kigabanuka. Ifaranga ni igicuruzwa nk’ibindi. Ikindi bigira ingaruka mu buryo twishyura aho bituma n’ibiciro ku masoko byiyongera. Igikomeye cyane rero ni uko Leta iba itagishoboye gucunga neza ubukungu bw’Igihugu kuko bigendera kuri politiki ebyiri z’ingenzi zirimo no gucunga ifaranga ryayo.”
Itegeko rigena imitunganyirize y’imirimo y’amabanki rivuga ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda, bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.
N’ubwo bimeze bityo ariko abikorera bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma habaho kwishyurana mu madovize.
Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa agira ati “Ubu Isi yabaye umudugudu, aho dukura amafaranga yo gushora ntibikigarukira kuri banki zo mu Rwanda gusa, Umunyarwanda ajya no muri banki mpuzamahanga akagurizwa mu madorali ndetse akagomba kwishyura no mu madorali. Ikindi, ishoramari mvamahanga, ribara ibyo rikora mu madorali bazanye. Mu gusananira igishoro wazanye, usanga wifuza ko wajya winjiza mu mafarabga washoye.”
Rubegesa kandi avuga ko hari n’ababa batarashoye mu madovize ariko bakishyuza mu madovize bitwaje ko ibyo bakora bisa n’ibyo abo bashoramari bandi bakora gusa akagaragaza ko haba uwashoye mu madovize n’uwashoye mu manyarwanda, itegeko ribagenga ari rimwe badakwiye kurirenga.
Rubengesa kandi agaragaza ko nk’Urugaga ruvuganira abacuruzi bakodesha ndetse n’abashoraimari (ba nyiri ayo mazu), izi mpande zombi, nta na rumwe ruragaragaza imbogamizi zo kubangamirwa n’icyo itegeko riteganya.
Banki Nkuru y’u Rwanda ishimangira ko inzu zikishyuza mu madovize ari nke ku buryo bitagira ingaruka ku gaciro kifaranga ndetse ko ba nyiri izi nzu z’ubucuruzi bihanangirijwe, bagasabwa kubahiriza amategeko.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko iki kibazo cyo kwishyuza mu madovize gikwiye guhagarara.
Yagize ati “Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa nko mu madorali cyangwa amayero cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu madorali, yishyura mu manyarwanda. Rero ntabwo ari byo, uwo muntu wishyurwa ubukode mu madorali nawe aba agomba kwishyura imisoro mu madorali. Ariko ibyo byose ubundi bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwamo, ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”
@RBA