Image default
Amakuru

Leta irashishikariza abahinzi guhunika nibura 30% by’umusaruro beza

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishishikariza abahinzi guhunika nibura 30% by’umusaruro beza mu rwego rwo guhangana n’ibihe biza bidateguje . Ni mu gihe ariko hari abaturage bagaragaza amapfa nk’imwe mu nkomyi ituma badahunika uko bikwiriye 

Guhunika imyaka bikorwa ku rwego rw’akagari, urw’umurenge ndetse n’urw’akarere binyuze mu makoperative.

Politike yo guhunika imyaka ahatari mu rugo rwa nyirayo, yatangiye mu mwaka wa 2010 iyi gahunda ikaba yaraje yunganira iy’imbaturabukungu mu buhinzi intego akaba ari ukugirango uRwanda rube ikigega ndetse n’isoko ku bahinzi wasangaga bahinga bakabura aho bagurisha umusaruro wabo.

Kugeza ubu u Rwanda ruhunitse umuceri, ibishyimbo, kawunga n’umuceri toni ibihumbi 290 hirya no hino mu turere ibi bikaba  bishobora kugoboka abahuye n’ibibazo byo kubura ibiribwa

SRC:RBA

Related posts

Abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazasesekara mu Rwanda muri uku kwezi

EDITORIAL

Covid-19: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Emma-marie

Living Together: 5 Decorating Tips for Couples

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar